energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Frances Haugen yashinje Facebook gukongeza inzangano no kwangiza imitekerereze y’abana

Frances Haugen yashinje Facebook gukongeza inzangano no kwangiza imitekerereze y’abana
Yanditswe kuwa : 2021-10-06 10:06:36

IMG

Frances Haugen wahoze ashinzwe ibicuruzwa mu kigo cya Facebook, gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na WhatsApp, yagishinje kwirengagiza nkana ingaruka izi mbuga zitera abana, mu rwego rwo kurengera inyungu zacyo.

Haugen avuga ko Facebook yanze guhindura ‘algorithm’ ku bantu bashobora kuba bagirwaho ingaruka na yo, kuko yatinyaga ko mu gihe itakomeza gutuma abantu bareba ibyo bakunda cyane, bajya bamara igihe gito ku mbuga nkoranyambaga zayo, cyane cyane Facebook na Instagram, bityo inyungu yayo nayo ikagabanuka.Key takeaways from Facebook whistleblower Frances Haugen's Senate testimony  - ABC News

yakomeje avuga  ko muri 2018, Facebook yahinduye ikoranabuhanga ryayo hashyirwa imbaraga mu gutuma abantu bahora babona ibintu bakunda, bigaragazwa n’ibyo baba barakunze mbere (likes), bityo Facebook igahora ibazanira ibijya gusa nabyo, ku buryo mu gihe umuntu agiye kuri urwo rubuga, bimugora kuruvaho kuko hariho ibintu byinshi akunda, maze uko amara igihe kinini, akaba ari nako amahirwe yo kubona ya matangazo yinjiriza Facebook yiyongera.

Yanditswe na:

   Yunusu TURATSINZE




Share:
Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies