energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Black Adam: Filime idasanzwe The Rock akora ibyiswe ibitangaza bitarabaho

Umukinnyi wa film muri Hollywood Dwayne Johnson uzwi nka 'The Rock' ubwo yari yitabiriye ibirori bya DC FANDOM yagaragaje bwabere amashusho akumbuza abakunzi ba cinema, filime yitwa Black Adam izajya hanze muri Nyakanga 2022.
Yanditswe kuwa : 2021-10-19 11:15:50

IMG

Imwe mu mafoto ya Dwyne Johnson muri Black Adam

Ubusanzwe The Rock ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku isi kuburyo iyo hari uwumvise ko agiye kugaragara muri filime runaka amatsiko aba menshi cyane. Muri iyi filime nshya Black Adam yakoranye bya hafi n’abamufashije gukora Jungle Cruise.

Muri iyi filime the Rock azagaragara nk’umunyembaraga udasanzwe aho azaba afite ubushobozi bwo kugaragara igihe abishakiye, kubura, imbaraga z’idasanzwe ndetse n’umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru abenshi barebye amwe mu mashusho yiyi filime yagaragaye kuri twitter bamugereranije na SuperMan.

Kugeza ubu ntabwo amashusho nteguza yiyi filime arajya hagaragara ariko ushobora kureba amwe muyo Dwyne Johnson yanyujije kuri twitter.

Muri iyi filime hazagaragaramo ibyamamare nka Imari Williams umenyerewe cyane mu kwigana amajwi y’inyamanswa zinyuranye ndetse na Dwyne Johnson uzagaragara nka Black Adam afite imbaraga nkiza Superman, uretse ko we yatangaje ko azaba amurenzeho.

Yanditswe na:

   Olivier NKURUNZIZA




Share:
Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies