energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Menya Chrisy Neat, Umunyarwandakazi w’umuhanga mu gutunganya muzika mu buryo bw’amajwi

Christmas Ruth Kanoheri ukoresha Chrisy Neat nk’izina ry’ubuhanzi, ni umwe mu bagaragaje ibitamenyerewe mu Rwanda, aho abigitsinagore batemerwa nk’abashobora gukora Music Production.
Yanditswe kuwa : 2021-10-28 08:41:31

IMG

Chrisy Neat wamaze gusinya amasezerano na studio y’ibisumizi mu ukwakira 2021, yakuze akunda kuririmba dore ko yaririmbye no muri korali . Mu mwaka wa 2016, yinjiye mu ishuri ry'ubuhanzi n'umuziki rya Nyundo ariko ubu ribarizwa i Muhanga ari naho yateje imbere impano ye yo kuririmba nyuma muri Mutarama, 2021 yinjira mu gutunganya umuziki.

ZImwe muri sudio yatangiye akorana nazo harimo “Capital records” aho yakoze  ibihangano bye ndetse n’ibyabandi bahanzi bizasohoka.

Muri kamena 2021, Kanoheri uzwi kandi ku izina rya Chrisy Neat yasohoye indirimbo ye ya kabiri  yise 'Ikibondo' aho ashimangira urukundo rw'ababyeyi rutagira icyo rushingira ku bana babo.

Indirimbo ye ya mbere  yakoze ni iyitwa  'you are' yasohotse muri Werurwe 2021.

Umuntu wese ugiye gutangira ikintu runaka ahura nimbogamizi, Kanoheri yahuye nawe yahuye n’imbogamizi zi tandukanye harimo ko yatangiye gukora mu gihe hari icyorezo, byari bigoye kubona abashoramari. Indi mbogamizi ni abanru batumva uburyo umugore ashobora gutunganya ibihangano bya muzika(Music Production), kandi nyamara bishoboka ndetse bigakorwa neza.

Uyu muhanzikazi akaba n’utunganya muzika Chrisy Neat, ni umwe mu bagize itsinda rya Nep Queens Band kugeza ubu akaba ari kubarizwa muri studio nshya y’ibisumizi iherutse kongera gufungurwa.

Yanditswe na:

   Olivier NKURUNZIZA




Share:
Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies