energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Tiwa savage ntatewe ubwoba n’ushaka gushyira hanze ubwambure bwe

Umuhanzikazi w'icyamamare Tiwa Savage W’umunya-Nigeria hashize igihe kirenga icyumweru avugwaho amakuru atari meza, ibintu byatumye atongera kugaragara kubera amashusho agaragaza ubwambure bwe yavugishije benshi.
Yanditswe kuwa : 2021-10-20 09:56:39

IMG

Kuri post yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yabwiye abantu benshi bashatse gushyira hanze amashusho agaragaza ubwambure bwe n’undi mugabo ko ari urwango basanzwe bamufitiye kandi ko bababajwe n’uko yabashije kwirengagiza inkuru zose zamuvuzweho ndetse akabiteramo urwenya ku urubyiniriro, bitandukanye nuko abashakaga kumusebya batekerezaga ko bizamutera ipfunwe ndetse bikangiriza izina rye.

Mu gihugu cya Nigeria ku itariki 19 ukwakira 2021, Kuri Twitter byagaragaye ko abantu benshi basangiye ibitekerezo bigaruka kuri Tiwa Savage n’amashusho amusebya yashyizwe hanze.

Inkuru yo kuba hari amashusho agaragaza uyu muhanzikazi n’umugabo bari mu mibonano mpuzabitsina yatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 2021 ariko yirinda kugira icyo abivugaho dore ko yari amaze iminsi abuze ise umubyara ndetse biza no gutuma asubika ibitaramo byamuzika yateganyaga gukora muri 2021.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko azatanga amafaranga yaciwe n’abakwirakwije amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina gusa ahangayikishijwe n’umwana we ushobora kuzabona amashusho ya nyina akora imibonano mpuzabitsina.

Tiwa Savage yatangaje ko ushaka kumushyira hasi byagorana igihe atabikoze imbonankubone kuko adatewe ubwoba n’ababikora mu bundi buryo.

Yanditswe na:

   Olivier NKURUNZIZA




Share:
Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies