energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

APR FC yakoze impinduka mu batoza bayo.

Pablo Morchón ntabwo azakomezanya n’ikipe ya APR FC kubera impamvu z’umuryango we

IMG

Ubuyobozi bw’ APR FC bwatangaje ko bwahaye akazi umunya-Tuniziya Jamel Eddine Neffati, waje ari umusimbura w'umunya-Argentina Pablo Morchón utazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, ubuyobozi bw'APR FC bwatangaje ko Jamel w’imyaka 32, ariwe mutoza mushya wungirije w'umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

IMG

Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye:

Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye: Yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

IMG

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institut de Sport et l’éducation physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Université Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tuniziya yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

IMG

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya APR FC, itandukanye n'umutoza wungirije kuko muri 2019/2020 yatandukanye na Nabil Bekraoui, 2020-21 itandukanye na Pablo.

Yanditswe na: Samir Sylvestre Nsanzimana

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies