energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro w'umunyarwanda ukinira APR FC yerekeje mu Bubiligi

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro w'umunyarwanda ukinira APR FC yerekeje mu igerageza ry'ibyumweru 2 muri Oud-Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

IMG

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, nibwo myugariro w'umunyarwanda ukinira APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu Bubiligi mu igeragezwa rizamara ibyumweru bibiri.

IMG

Mutsinzi Ange Jimmy yageze muri APR FC mu mwaka w'imikino wa 2019-20 avuye muri Rayon Sports nayo yari yagezemo avuye muri As Muhanga

Oud-Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002 nyuma yo kwihuza kw'amakipe 3 yo mu mujyi wa Leuven : F.C. Zwarte Duivels Oud-Heverlee, Daring Club Leuven, na Stade Leuven.

IMG

Iyi kipe ikaba ari imwe mu zibarizwa muri King Power International Group ya nyakwigendera Vichai Srivaddhanaprabha wayoboraga Leicester City yo mu Bwongereza

IMG

Yanditswe na: Samir Sylvestre Nsanzimana

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies