energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Inzika hagati y'Abarabu n'abayahudi ikomereje mu mikino Olempike.

Abarabu babiri bamaze kwikura mikino Olempike, iri kubera i Tokyo mu Buyapani, kubera kwanga guhura n'abanya-Isiraheli.

IMG

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, umunya-Sudan Mohamed Abdalrasool wagombaga kurwana n'umunya-Isiraheli Tohal Butbul yikuye mu mikino Olempike avugako atarwana kubera impamvu ze bwite.

Uyu munya-Sudan w'imyaka 28 yagombaga kurwana n'umunya-Isiraheli Tohal Butbul w'imyaka 27 muri Judo y'abafite ibiro 73 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ariko byarangiye yikuyemo.

IMG

Ibi bije nyuma y'iminsi mike Fethi Nourine, umunya-Palestine ufite inkomoko muri Algeria nawe yanze kurwana na Butbul, akaba yaravuze ko atarwana n'umunya-Isiraheli kubera ukuntu igihugu cye gihohotera abanyapalestine.

Yanditswe na: Samir Sylvestre Nsanzimana

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies