energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Umuhanzi KANYE WEST yasangije abantu amafoto ari mucyumba cye muri STADE YA ATLANTA Mercedes-Benz.

Umuhanzi Kanye Omari West yavutse ku ya 8 Kamena 1977, ni umuraperi w’umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, utunganya amajwi, umucuruzi, ndetse akaba n’umunyamideri.

IMG

Uyu muraperi yagize uruhare runini mu iterambere ry’injyana ya hip hop injyana ikundwa na benshi. Uyu muraperi ubu arigukora kuri Album ye nshyashya yise "DONDA".
Kanye west kandi yashyize amafoto ari mucyumba cye muri stade ya ATLANTA Mercedes-Benz stadium aho arigukorera ALBUM ye.

kanye west yanatangaje ko mugihe acyiri gukora Kuri DONDA ari kwibera aho muri ATLANTA Mercedes-Benz stadium kandi iyi album yarikuba yarasohotse ku wa gatanu washize ariko ntiyasohotse kuko aracyarimo kuyikoraho. West yakomeje anavuga kuri KIM KARDASHIAN adateganya gutandukana nawe, ibi west akaba yarabitangaje muminsi yashize mubitaramo byagiye binyura kuma Television.

IMG

Kim KARDASHIAN yagize amarangamutima ubwo yagiraga “Urukundo rutagabanije,” arira ubwo yaririmbaga avuga ngo “kubura umuryango wanjye.” Byatumye agira amaranga mutima menshi cyane Kandi Donda, ”izaba ari album ya mbere ya sitidiyo ya West kuva muri“ Jesus Is King ”ya 2019, yitiriwe nyina yakundaga cyane, Donda nyina wa west, wapfuye mu 2007.

IMG

Yanditswe na: NIYITANGA Patience

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies