energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Mico The Best yambitse impeta umukunzi we

Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe gito baneretse ababyeyi babo.

IMG

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta inshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.

Amakuru avugwa ni uko aba bombi bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yerekanye Mico The Best iwabo, umuhango nawo wagizwe ibanga.

Uyu mukobwa bagiye kubana, twamenye ko yitwa Clarisse. Ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.

Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.
Bivugwa ko bombi batamaranye igihe kinini, inshuti zabo zivuga ko nta mwaka ushize bakundana.

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies