energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Umunyezamu wa AS Muhanga akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB” bwemeje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino ya shampiyona.

IMG

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, aho akurikiranyweho icyaha cyokwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe n’ingeri zitandukanye.

Ikipe ya AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16 yatsinzwe na Sunrise 4-1, itsindwa na Etincelles 4-0, Gasogi 4-0 ndetse na Mukura yayitsinze 4-1.

Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies