energyradio888@gmail.com

+250 788 342 031

Abangavu b’u Rwanda basezerewe na Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 8

Abangavu b’u Rwanda basezerewe na Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 8
Yanditswe kuwa : 2021-10-07 07:09:52

IMG

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru, yasezerewe n’iya Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 8-0 mu mikino yombi, ni nyuma yo gutsindwa 4-0 mu wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 wabereye i Bahir Dar kuri uyu wa Gatatu.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego biri bya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda, Messay Temesgen ni we wafunguye amazamu ku munota wa 34, Tourist Lemma ashyiramo icya 2 ku munota wa 43.

Ethiopia yaje gushyiramo ibindi bibiri ku munota wa 57 gistinzwe na Aregash Kalsa, kuri uyu munota n’ubundi uyu mwari yahise anashyiramo ikindi. Amavubi yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 8-0.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu i Bahir Dar, ntabwo wagendekeye neza abangavu b’u Rwanda kuko baje kongera kunyagirwa na Ethiopia ibitego 4-0.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cy’ijonjora rya kabiri asezereye Sudani y’Epfo yikuye mu irushanwa ikavuga ko itazakina iri jonjora.

Yanditswe na:

   Yunusu TURATSINZE




Share:
Copyright © Energy Radio. All rights reserved | Designed by Top 5 Technologies