Abakinnyi b’ibyamamare mu iteramakofe, Mike Tyson na Floyd Mayweather Jr., bazahura mu mukino w’imurika uzabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2026. Uyu mukino si uw’irushanwa ry’umwuga, ahubwo ugamije kwibutsa amateka n’ibigwi by’aba bakinnyi babaye ibirangirire ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mukino utegerejweho cyane n’abakunzi b’iteramakofe, by’umwihariko bitewe n’amateka ya RDC muri uyu mukino, aho mu 1974 habereye umukino wamamaye wahuje Muhammad Ali na George Foreman, uzwi nka “Rumble in the Jungle”.

N’ubwo bombi bageze mu zabukuru, bafite amateka akomeye mu iteramakofe, bikaba bituma uyu mukino w’imurika utegerejweho gukurura abafana benshi ku rwego mpuzamahanga.
Source Name : InyaRwanda.com
Original Link
Leave a Comment