Uyu mugore w’imyaka 42 yavuze ko yababajwe n’ibyo Odom yamutangajeho muri filime yitwa Untold: The Death and Life of Lamar Odom, ivuga ku buzima bwe, ibibazo yanyuzemo n’uburyo yarokotse urupfu mu 2015, nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birenze urugero.
Mu kiganiro The Kardashians, Khloé yavuze ko yatunguwe no kumva Odom avuga ko atigeze amukunda by’ukuri, ahubwo ko yamushatse kugira ngo arusheho kwamamara.
Yagize ati “Uvuga ko utigeze unkunda by’ukuri, ko wanshatse kugira ngo urusheho kwamamara. Ibyo byose biratangaje cyane.”
Khloé yavuze ko yemeye kugaragara muri iyo filime mbarankuru nta gihembo asabye, kuko yashakaga gufasha uwahoze ari umugabo we, ariko nyuma akababazwa n’ibyo yamuvuzeho.
Yashimangiye ko atifuza ko Odom amushimira ibyo yamukoreye, ahubwo ko icyo amusaba ari ukureka kumuvuga nabi no gutesha agaciro uruhare yagize mu kumufasha.
Ati “Ntukongere kumvugaho. Ntugateshe agaciro ibyo nakoze. Umubano wacu wararangiye burundu, nta cyasigaye cyatuma twongera kubana neza. Kuri njye, mufata nk’uwapfuye.”
Uyu mugore yanavuze ko ababajwe n’uko Odom asa n’ushaka kugaragaza ko yabeshye ku ruhare yagize mu kumwitaho ubwo yari arembye.
Mu kiganiro cye Khloé in Wonder Land, yavuze ko yicuza kuba yaremeye kugira uruhare muri iyo filime mbarankuru.
Khloé na Lamar Odom bashyingiranywe mu 2009, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bamenyanye.
Batandukanye mu 2013, ariko mu 2015 Khloé yahagaritse by’agateganyo inzira zo gutandukana burundu mu mategeko, kugira ngo abashe kwita kuri Odom wari wararembye cyane nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birenze urugero.
Mu gihe Khloé avuga ko yamufashije muri ibyo bihe bikomeye, Odom we yagaragaje ko kuba yarakize abikesha Imana, ibintu byongeye guteza amakimbirane hagati yabo.
Khloé yashimangiye ko nta mahirwe abona yo kongera kuba inshuti na Lamar Odom.

Khloé na Lamar Odom bashyingiranywe mu 2009, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bamenyanye
Leave a Comment