Uyu muhango uteganyijwe tariki ya 4 Ukuboza 2025. Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame ahura na mugenzi we uyobora Amerika, Donald Trump.
Amasezerano azasinywa ni ay’ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu rwego rw’ubukungu, azashimangira andi yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena.
Amerika yasobanuye ko amasezerano y’ubufatanye mu bukungu azaba ari yo ya nyuma, igaragaza ko ifite icyizere ko azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugera ku mahoro arambye.
I Washington D.C hagiyeyo abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere barimo Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Dr. William Ruto uyobora Kenya n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abandi bategerejwe i Washington barimo uhagarariye Leta ya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Bose bazitabira umuhango w’isinywa ry’aya masezerano.