UBUZIMA

Abarenga ibihumbi 234 bafite Virusi itera Sida mu Rwanda: Urubyiruko rwaburiwe

Abarenga ibihumbi 234 bafite Virusi itera Sida mu Rwanda: Urubyiruko rwaburiwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500 ikanandurwa n’uwo mubare. Urubyiruko rwasabwe kwipimisha kenshi no kwirinda kuyipimisha ijisho muri bagenzi babo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Wizihirijwe ku kigo Nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu Karere ka Gasabo.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda ari 234.593, ni mu gihe ubwandu bushya buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kurwanya Virusi itera Sida nk’uko byagaragajwe, avuga ko ariko hari ibyiciro bikigaragaramo abandura cyane cyane mu rubyiruko.

Ati “kuri ubu mu gihugu dufite abantu bafite Virusi itera Sida ibihumbi 234, iyo urebye usanga buri mwaka abagera kuri 2500 nibo bandura n’aho abo yica buri mwaka ugasanga nabo ni 2500. Iyo urebye abazi uko bahagaze usanga ari 96%, muri abo bazi uko bahagaze 98% bari ku miti, mu bari ku miti 98% babasha kugabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ku kigero gishimishije.’’

Dr. Ikuzo yakomeje avuga ko iyo barebye ku buzima bw’ababyeyi batwite basanga abana bagera kuri 99% barangiza igihe cyo gucuka imyaka ibiri nta virusi itera Sida bafite. Yavuze ko urubyiruko arirwo rwinshi ruyandura, arusaba kuyirinda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Jeanne Umuhire, yahamagariye urubyiruko kugira amahitamo nyayo aganisha ku gufata inshingano mu kurwanya Sida no kuyirinda kuko igihari kandi kuyirinda bishoboka.

Ati “Rubyiruko rugenzi rwanjye, ndabashishikariza gukomeza gushaka amakuru hamwe na hamwe no guhitamo neza, amadini hari uburyo abivuga, Leta hari uburyo ibivuga, ababyeyi hari uburyo babivuga ariko dushobora guhitamo kandi tukihitiramo neza, serivisi zo kwirinda zirahari, serivisi zo kwivuza zirahari, ariko nk’uko bagenzi banjye babivuze no gukomeza gushishikariza abandi kuzigana.’’

Umuyobozi w’urugaga rw’abafite Virusi itera Sida mu Rwanda, RRP+, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje guha abafite Virusi itera Sida n’uburyo irushaho kurwanya ubwandu bushya ishishikariza abantu bose kwipimisha.

Yitanzeho urugero ko yayanduye mu 1998 ariko ko kubera afata imiti neza agejeje iyi myaka yose ameze neza ari nayo mpamvu umuntu wese wanduye bamusaba gufata imiti.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimiye Leta ku kuba intangarugero ku Isi mu kugera ku bipimo byiza byo kurwanya ubwandu bushya.

Ati “U Rwanda rwerekana ko kwinjiza buri wese mu bikorwa ari ukwemeza ko ibyo dukora bitaguma mu mpapuro gusa, ahubwo bibaho mu buzima bw’abaturage, nta mwanya wo gusubira inyuma uhari, kuko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kurandura Sida burundu.’’

Mu mwaka utaha wa 2026 u Rwanda rurateganya ko ruzatangira gutanga umuti mushya wa Lenacapavir Yeztugo urinda umuntu kwandura Virusi itera Sida, uyu muti ukaba utangwa kabiri mu mwaka.

Ivomo: Igihe.com