Umunyamuziki w’umunya‑Kenya, Bien‑Aimé Baraza, wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol, yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame mu birori byabereye i Los Angeles aho habereye umukino wa NBA All‑Star Game 2026. Perezida Kagame yari mu bitabiriye uyu mukino wabereye kuri Intuit Dome, aho abakinnyi b’Abanyamerika bashoboye kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya World, igizwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.
Mu ruhande rw’akazi, Perezida Kagame yanahuye n’abayobozi bakuru ba National Basketball Association (NBA) barimo Komiseri wayo Adam Silver na Mark Tatum, baganira ku mikoranire hagati y’u Rwanda na NBA, cyane cyane ku mishinga igamije guteza imbere umukino wa Basketball n’impano z’urubyiruko muri Afurika.
Bien‑Aimé yagaragaje ibyishimo bye ku ruhare Perezida Kagame afite mu gufungura amahirwe ku Banyafurika muri siporo no mu mikoranire mpuzamahanga. Uyu mukino wa NBA All‑Star umaze kuba ikirango cy’imyidagaduro n’imikino, uhuza impano z’abakinnyi beza bakina muri shampiyona ya Basketball ya Amerika, ukaba unazamo ibiganiro by’ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’abayobozi batandukanye bo muri siporo.
Source Name
InyaRwanda.com
Original Link
https://inyarwanda.com/rw/amakuru/ibyishimo-kuri-bien-aim-wahuye-na-perezida-kagame-mu-mikino-ya-nba-all-star-game-2026-amafoto-1771311682055
Leave a Comment