Joshua Baraka: “Kuki nkwiye kurota kuba umuhanzi ukomeye muri Uganda gusa?”

Joshua Baraka: “Kuki nkwiye kurota kuba umuhanzi ukomeye muri Uganda gusa?”

Umuhanzi Joshua Baraka yanze ibitekerezo by’abamugira inama yo kubanza kwibanda ku isoko ry’umuziki ryo muri Uganda mbere yo gushaka kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, avuga ko inama nk’izo zishobora kumubuza kugera ku ntego ze.


              umuhanzi  Joshua baraka 



Ibi yabivuze ubwo yasubizaga umuhanzi w’inararibonye King Saha, uherutse kumugira inama yo kubanza kwagura umubare w’abafana be muri Uganda mbere yo kwinjira ku isoko ry’umuziki  mpuzamahanga. King Saha yanaburiye kandi  abantu bari hafi ya Joshua Baraka ko kumushyigikira cyane batitaye ku mbogamizi ashobora guhura na zo bishobora kumugiraho ingaruka.

Mu kiganiro yakoreye kurubuga rwa  TikTok mu buryo bwa  Live ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026, King Saha yavuze ko kwinjira mu ruhando mpuzamahanga rw’umuziki bisaba amafaranga menshi, kandi ko nta cyizere kiba  gihari cy’uko umuhanzi yahita agera ku ntsinzi byihuse.

Yasabye abantu bakorana na Joshua Baraka kujya bamubwiza ukuri ku mbogamizi ziri imbere ye, amugira inama yo kubanza kwibanda ku gushimisha no gukorera Abanya-Uganda.

Gusa Joshua Baraka we kugiti cye abona ko izo nama zishobora kuba uburyo bwo kumushyiriraho imipaka mu nzozi ze, ashimangira ko atavutse ngo arote kugera ku rwego rw’isoko ry’umuziki ryo mu gihugu cye gusa.

Yagize ati: “Kuki nkwiriye kurota kuba umuhanzi ukomeye muri Uganda gusa? Ibyo ni ukwishyiriraho imipaka no kudaha agaciro ubushobozi bwanjye. Navutse ndi umuntu urota ibikomeye. Nkunda kurota kandi nshimira n’abantu na bo bagira inzozi nini.”

Yakomeje kwibaza impamvu hari abahanzi bamaze kubaka izina mu muziki baca intege abandi bashaka kugera ku ntego bo ubwabo babona ko zitoroshye kugerwaho.

Yagize ati: “Iyo hari abantu bumva ko hari ikintu badashobora gukora, hari ubwo bashaka no kugishyiriraho abandi.”

Uyu muhanzi yongeye kuvuga ko hari abadasobanukiwe neza amahirwe abahanzi bashobora kubona igihe bahisemo gushaka kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Abantu benshi ntibafite ubumenyi n’ubunararibonye ku rwego twabitekerezaga. Twese tuzi aho umuziki ushobora kugeza umuntu.”

Ibi bigaragaza ibitekerezo bitandukanye ku buryo abahanzi bo muri Uganda bakwiye gushaka kugera ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe King Saha abona ko umuhanzi akwiye kubanza kwiyubakira izina mu gihugu cye mbere yo kwishora mu mishinga yo kwagura ibikorwa mu mahanga ishobora kumusaba amafaranga menshi, Joshua Baraka we ashimangira ko yifuza kugera ku bafana benshi ku isi hose.

Joshua Baraka amaze iminsi yigaragaza no hanze ya Uganda, by'umwihariko binyuze mu ndirimbo yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yitwa Commando.

Ubu kandi ari kwitegura umushinga we mushya w’indirimbo witwa Recess II, ndetse ateganyijwe gukora igitaramo yise B’raka Land i Kampala mu mpera z’uku kwezi.

Kugeza ubu, Joshua Baraka afite abantu bagera kuri miliyoni 1.7 bumva indirimbo ze buri kwezi kuri Spotify, ibintu bigaragaza ko agenda arushaho kumenyekana no hanze ya Uganda.

Ibyo yavuze byongeye gukura impaka ku kibazo cy’uko abahanzi bo muri Uganda bakwiye kubanza kwigarurira isoko ry’umuziki ryo mu gihugu cyabo mbere yo gushaka amahirwe mu mahanga, cyangwa niba bashobora guhita bashaka kugera ku rwego mpuzamahanga batabanje kubanza kwigarurira iryo mu gihugu.

 

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM