Urupfu rwa Michael Sanft rwamenyekanye mu gihe hari hashize ibyumweru bike gusa umukiliya we, Duane Davis, ahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gutegura iyicwa rya Tupac Shakur, agakatirwa igifungo cy'imyaka 40 kugeza ku gifungo cya burundu.
Ni iki cyatumye uru rupfu ruvugisha benshi?
Michael Sanft yapfuye mu gihe yari akiri mu bikorwa byo kunganira Davis, wari warafashe icyemezo cyo kujuririra igihano yari yahawe. Sanft n'umukiliya we bari barateguye kugeza ubujurire mu rukiko ku wa 30 Ukwakira 2026, nk'uko Fox 5 Vegas yabitangaje. Ibi byatumye urupfu rwe rwongera gukurura ibitekerezo ku rubanza rwa Tupac Shakur, rumaze imyaka hafi 30 rukurikiranwa n'abantu benshi muri Amerika no mu bindi bice by'isi. Ariko se icyateye urupfu rwa Michael Sanft ni iki? Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana. Televiziyo KTNV yatangaje ko inzego zibishinzwe zari zikiri gukora iperereza, zikaba zarimo kwifashisha amashusho yafashwe na camera z'umutekano kugira ngo zisobanure neza ibyabaye. Hari kandi hateganyijwe gukorwa ibizamini ku mubiri we kugira ngo harebwe niba nta biyobyabwenge byaba byaragize uruhare mu rupfu rwe, ndetse no kumenya niba yaba yiyahuye. Icyakora, kugeza ubu nta cyemezo cya nyuma cyari cyatangazwwa kigaragaza icyamwishe.
Ariko se icyateye urupfu rwa Michael Sanft ni iki?
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana,Televiziyo KTNV yatangaje ko inzego zibishinzwe zari zikiri gukora iperereza, zikaba zarimo kwifashisha amashusho yafashwe na camera z'umutekano kugira ngo zisobanure neza ibyabaye. Hari kandi hateganyijwe gukorwa ibizamini ku mubiri we kugira ngo harebwe niba nta biyobyabwenge byaba byaragize uruhare mu rupfu rwe, ndetse no kumenya niba yaba yiyahuye. Icyakora, kugeza ubu nta cyemezo cya nyuma cyari cyatangajwe kigaragaza icyamwishe.
Michael sanft Michael Michael Sanft wari umunyamategeko wa Duane Keffe D" Davis.
Tugaruke ku rubanza rw'uwishe Tupac Shakur. Ni iki cyabaye mu mwaka wa 1996?
Tupac Shakur yarashwe ku wa 7 Nzeri 1996, ubwo yari mu modoka yari itwawe na Marion “Suge” Knight, wari umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi. Iraswa ryabereye i Las Vegas, rikaba ryarabaye kimwe mu byaha byamenyekanye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko imyaka myinshi rikaba ryarakomeje kutagira igisubizo mu butabera. Tupac yaje kwitaba Imana ku wa 13 Nzeri 1996, afite imyaka 25. Iyicwa rye ryagize uruhare mu gukomeza ubushyamirane bwari bwaragaragaye hagati y'abaraperi bo mu Burasirazuba n'abo mu Burengerazuba bwa Amerika, buzwi nka East Coast na West Coast, cyane cyane mu njyana ya Gangsta Rap.
Tupac yitabye Imana ku wa 13 Nzeri 1996, afite imyaka 25.
Ni iki cyatumye Duane Davis akurikiranwa muri uru rubanza?
Abashinjacyaha bavuze ko Davis yagize uruhare mu gutegura igikorwa cyahitanye Tupac, agamije kwihorera ku bwo gukubitwa kwa mwishywa we, Orlando Anderson. Ibyo gukubitwa byabereye muri MGM Grand Casino i Las Vegas ku itariki ya 7 Nzeri 1996, aho Tupac n'abari bamuherekeje bagiranye amakimbirane na Anderson. Icyo gihe, Davis yashinjwaga kugira uruhare mu gutegura igitero cyaje guhitana Tupac. Nyuma y'imyaka myinshi uru rubanza rutarabonerwa igisubizo, Davis yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023, aza guhamwa n'icyaha cyo kugira uruhare mu gutegura ubwo bwicanyi.

Michael Sanft, Duane Davis na Tupac shakur.
Ni iki cyatumye Duane Davis akurikiranwa muri uru rubanza?
Abashinjacyaha bavuze ko Davis yagize uruhare mu gutegura igikorwa cyahitanye Tupac, agamije kwihorera ku bwo gukubitwa kwa mwishywa we, Orlando Anderson. Ibyo gukubitwa byabereye muri MGM Grand Casino i Las Vegas ku itariki ya 7 Nzeri 1996, aho Tupac n'abari bamuherekeje bagiranye amakimbirane na Anderson.
Icyo gihe, Davis yashinjwaga kugira uruhare mu gutegura igitero cyaje guhitana Tupac. Nyuma y'imyaka myinshi uru rubanza rutarabonerwa igisubizo, Davis yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023, aza guhamwa n'icyaha cyo kugira uruhare mu gutegura ubwo bwicanyi.

Duane "keffe D" ajyanwa mu rukiko i Las vegas aho yari yitabye urukiko bwa mbere nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Tupac shakur.
Ese urupfu rwa Michael Sanft ruzahagarika ubujurire bwa Davis?
Iki ni ikibazo gikomeye cyavutse nyuma y'itangazwa ry'urupfu rwa Sanft, kuko yari umwe mu banyamategeko bari bahagarariye Davis. Nubwo Sanft yapfuye, kuba Davis yari yateguye kujuririra icyemezo cy'urukiko ntibivuze ko uburenganzira bwe bwo kujurira burangiye. Ashobora gukomeza guhagararirwa n'abandi banyamategeko mu nzira y'ubujurire. Icyari gisigaye ni ukureba uko urwo rubanza ruzakomeza nyuma y'urupfu rw'umunyamategeko wari umwunganira. Urupfu rwa Michael Sanft rwabaye inkuru ikomeye mu gihe urubanza rw'iyicwa rya Tupac Shakur rwari rukomeje gukurikirwa n'abantu benshi. Sanft yari umunyamategeko wunganiraga Duane “Keffe D” Davis, wari uherutse guhamwa n'icyaha no guhabwa igihano cy'imyaka 40 kugeza ku gifungo cya burundu.
Leave a Comment