Amakuru y’urupfu rw’umugore wa Ali Khamenei yatangajwe na Televiziyo ya Iran, mu ijoro ryo ku wa 2 Werurwe 2026.
Iyi Televiziyo yavuze ko Mansoureh Khojasteh wari ufite imyaka 78 yakomerekejwe bikomeye n’ibitero Amerika na Israel byagabye ku rugo rwe ku wa 28 Gashyantare 2026, bigahitana umugabo we.
Mansoureh Khojasteh yahise ajya muri koma, kugeza yitabye Imana.
Uyu mugore na Ali Khamenei bashyigiranywe mu 1964.
Intambara ihanganishije Amerika na Iran yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse yatangiye gukwira mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati Iran ivuga ko bikorana na Amerika.
Source: Igihe.com
Leave a Comment