David Walliams akurikiranyweho ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo n’ibivugwa ku bakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

David Walliams akurikiranyweho ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo n’ibivugwa ku bakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Umwanditsi w'ibitabo by'abana akaba n'umunyarwenya ukomoka mu Bwongereza, David Walliams, arashinjwa gukoresha icyubahiro n'ubwamamare afite kugira ngo ashukishe abakobwa n'abagore bakiri bato agamije kugirana na bo imibonano mpuzabitsina.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri n'ibitangazamakuru byo mu Bwongereza birimo ITV News na The Guardian, nyuma y'iperereza ryakozwe ku bufatanye bwabyo, rikaba ryaragaragayemo ubuhamya bw'abagore bavuga ko bahuye n'imyitwarire idakwiye ya Walliams.

Mu bagore bagaragaye muri iri perereza, umwe yavuze ko Walliams yamusambanyije mu rugo rwe afite imyaka 15, mu gihe abandi bamushinje kubashukisha bakiri abangavu.

David Walliams w'imyaka 55 y'amavuko yahakanye ibi birego, avuga ko atari umuntu ukora ihohotera rishingiye ku gitsina kandi ko nta tegeko yigeze yica. Yavuze ko ababajwe no kuba bamwe mu bagore bahuye na we mu myaka 10 kugeza kuri 20 ishize bagaragaje ko yabababaje cyangwa ko bamufitiye umujinya.

David Walliams yitabiriye Mediterrane Film Festival 2025 muri Malta.

Walliams yari yitabaje urukiko asaba ko ibitangazamakuru ITV News na The Guardian bitatangaza umwirondoro we mu nkuru byari byateguye. Abamwunganira mu mategeko bavugaga ko gutangaza ibi birego bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye, kugeza aho ashobora kwiyambura ubuzima.

Icyakora, urukiko rw'ikirenga mu Bwongereza rwatesheje agaciro ubusabe bwe mu cyumweru cyabanje, nubwo rwari rwabanje kurinda ko umwirondoro we utangazwa kugeza mu mpera z'icyumweru.

Abanyamategeko bahagarariye ibi bitangazamakuru bavuze ko iperereza ryabo ryari rikomeye kandi ryagutse, rikaba ryararimo kuganira n'abantu barenga 100. Bavuze ko hari inyungu rusange mu gutangaza ibi birego, cyane cyane ku bijyanye n'uko abantu bafite ubwamamare n'ububasha bashobora kubukoresha nabi.

Mu mwanzuro w'urukiko, hagaragajwe ko imyitwarire imwe n'imwe ashinjwa, mu gihe yaba ihamijwe, ishobora kuba ibyaha bihanwa n'amategeko.

Ibi bibaye nyuma y'uko mu mwaka ushize inzu y'ibitabo ya HarperCollins ihagaritse gukorana na Walliams, nyuma y'ibirego by'imyitwarire idakwiye. Ikinyamakuru The Guardian cyongeye gutangaza ko hari n'ibindi bibazo by'imyitwarire ye byari bimaze igihe bivugwa, birimo ibirego by'uko yaba yaragiranye umubano udakwiye n'umukozi w'umugore wari umukozi wo mu nzego zo hasi muri iyo sosiyete.

Walliams azwi cyane mu biganiro bisekeje bya televiziyo byitwa Little Britain, byakunzwe cyane mu myaka ya 2000. Ni n'umwanditsi w'ibitabo by'abana uzwi ku rwego mpuzamahanga, aho urubuga rwe ruvuga ko amaze gusohora ibitabo bigera kuri 40, byagurishijwe kopi zirenga miliyoni 60 ku isi hose.

Bimwe muri ibyo bitabo birimo Gangsta Granny byanavanywemo filime n'ibitaramo by'ikinamico byanyuze kuri BBC.

Yabaye kandi umwe mu bacamanza b'irushanwa rya Britain's Got Talent imyaka myinshi, mbere yo kwegura mu 2022 nyuma yo gusaba imbabazi ku magambo atarubahaga bamwe mu bitabiraga iryo rushanwa.

David Walliams Umunyarwenya akaba n'umwanditsi w'ibitabo by'abana ukomoka mu Bwongereza.

Nyuma y'ibi birego bishya, BBC yatangaje ko ihagaritse kwerekana zimwe muri gahunda zirimo Little Britain, mu gihe iri gusuzuma ibindi bikorwa byose birimo ibigaragaramo cyangwa byanditswe na David Walliams. Ikigo Independent Talent Group na cyo cyatangaje ko gihagaritse kumuhagararira mu kazi ke.

Iyi nkuru yongeye guteza impaka mu Bwongereza ku burenganzira bw'ibyamamare bwo kugira ubuzima bwite, inshingano z'itangazamakuru mu gutangaza amakuru afite inyungu rusange ndetse n'uburyo abantu bakomeye bagomba kubazwa imyitwarire yabo.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM