Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda, ashingiye ku bantu bitabiriye inama y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka rya NRM, agaragaza ko bamwe mu banyamuryango bakomeye b’iri shyaka batishimiye igitekerezo cyo guha Muhoozi amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi.
Ibi byagarutsweho mu nama yihariye ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM (Central Executive Committee - CEC), yabereye muri State House Entebbe ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Museveni.
Nk’uko amakuru yatangajwe na AFP abivuga, muri iyo nama hari hateguwe ibiganiro n’itora rigamije kureba niba Gen. Muhoozi yakwemezwa nk’umuntu uzahagararira NRM mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2031.
Gusa icyo gitekerezo nticyakiriwe kimwe n’abari muri iyo nama. Mu banyamuryango 28 bagize iyo komite, batangiye gutora ariko igikorwa gihagarikwa nyuma y’uko bamwe bagaragaje ko batemeranya n’icyo gitekerezo.
Amakuru avuga ko mu bantu barindwi bari bamaze gutora, bane bari bashyigikiye Muhoozi mu gihe batatu bari bamurwanyije. Ibiganiro byakurikiyeho byaranzwe n’ubwumvikane buke, ndetse bamwe mu bari bitabiriye inama bagaragaza ko badashyigikiye uwo mugambi.
Bamwe mu bayobozi ba NRM bagaragaje impungenge ku myitwarire ya Gen. Muhoozi, cyane cyane ubutumwa akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga burimo amagambo akakaye n’ibikangisho agirira bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye AFP ko uburyo Gen. Muhoozi akoresha mu kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga butera bamwe mu banyamuryango ba NRM kutamwizera nk’umuntu ushobora guhuza Abanya-Uganda.
Ku rundi ruhande, Visi Perezida wa NRM, Calvin Echodu, bivugwa ko yasabye Museveni ko umuhungu we yakurwa mu gisirikare agahabwa inshingano za gisivili, kugira ngo abone umwanya wo kumenyana n’abaturage no kunguka ubunararibonye muri politiki.
Uyu muyobozi kandi ngo yagaragaje ko Museveni akwiye kongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2031, ashingiye ku kuba Muhoozi ataragaragaza ko yiteguye gufata inshingano zo kuyobora igihugu.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, ufite imyaka 52, ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), akaba amaze igihe agaragaza ubushake bwo kuzaba Perezida w’igihugu. Abamushyigikiye, cyane cyane abo mu muryango wa Patriotic League of Uganda (PLU), bamaze igihe bakora ibikorwa byo kumwamamaza no gukusanya abamushyigikira mu gihugu hose.
Mu Ukwakira 2026, Perezida Museveni yari amaze gushyikiriza abayobozi ba NRM inyandiko igaragaza ibitekerezo bye ku miterere n’ubushobozi umuyobozi uzamusimbura akwiye kuba afite. Muri iyo nyandiko, hanagarutswe ku bahamagarira ko umuhungu we yazahabwa amahirwe yo kuyobora Uganda muri manda ya 2031-2036.
Icyo gihe bamwe mu bashyigikiye Muhoozi bavuze ko Museveni yari yamwemereye kumusimbura, ariko abandi bayobozi ba NRM bagaragaza ko nta cyemezo cya burundu cyari cyafashwe n’inzego z’ishyaka.
Museveni amaze imyaka isaga 40 ayobora Uganda, kuva mu 1986, ibintu byatumye ikibazo cy’uzamusimbura gikomeza kuvugisha benshi muri politiki y’icyo gihugu.
Kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma cya NRM cyatangajwe ku muntu uzahagararira iri shyaka mu matora ya Perezida yo mu 2031. Icyakora, kutumvikana kwagaragaye mu nama y’abayobozi bakuru baryo kugaragaza ko igitekerezo cyo gusimbuza Museveni umuhungu we kitari cyakiriwe kimwe n’abagize ishyaka rye.
Leave a Comment