Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge
Bomusa Efomi, yasobanuye ko iyi ndege yabuze itumanaho ubwo yari mu rugendo iva
mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yerekeza i Kalemie mu Ntara ya
Tanganyika.
FARDC yavuze ko indege yaburiwe
irengero kubera ikirere kibi, isobanura ko kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2026, aho
iherereye n’ibyabaye ku bari bayirimo bitari bizwi, ariko ngo iri kuyishakisha.
Gen Maj Ekenge yagize ati “Nyuma
y’ikirere kibi cyagaragaye, ingabo ngabo zirwanira mu kirere zatakaje itumanaho
n’indege yazo nto itwara imizigo yo mu bwoko bwa Cessna 208, yari mu rugendo
hagati ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru na Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Kugeza ubu, iyo ndege ntiraboneka kandi ibyayibayeho n’abari bayirimo
ntibiramenyekana.”
Tariki ya 22 Ugushyingo 2026, FRN
yatangaje ko yahanuye iyi ndege ubwo yiteguraga kurasa mu batuye muri Minembwe.
Nyuma, abarwanyi bayo bifashe amashusho bayigezeho, bafata mpiri abarokotse
barimo umucanshuro w’umuzungu n’Umunya-Uganda.
Ofisiye mukuru muri FRN, Col Fidèle
Rugabo yagaragaye ahata ibibazo umucanshuro w’umuzungu, amubaza koko yashakaga
kurasa muri Minembwe, arabimwemerera, anamusobanurira ko ibipimo yari
yabyanditse.
Leave a Comment