Bruno Mars mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura se wamurereye mu muziki kuva mu bwana.

Bruno Mars mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura se wamurereye mu muziki kuva mu bwana.

Urugendo rwa Bruno Mars mu muziki rufite inkomoko ku mutoza wihariye, ari we se Peter Hernandez, witabye Imana afite imyaka 74. Uyu muhanzi ashimangira ko se yagize uruhare rukomeye mu kumutoza no kumutera gukunda umuziki kuva akiri muto, bityo akaba yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kubaka impano n’umwuga we kugeza abaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Bruno Mars yamenyesheje abakunzi be iby’uru rupfu abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto agaragaza ibihe bitandukanye yagiranye na se, harimo n’ifoto amuhobera ari ku buriri bw’ibitaro.

Mu butumwa bwe, yavuze ko mu cyumweru cyabanjirije itangazwa ry’uru rupfu yabashije guhobera se bwa nyuma, amushimira uruhare yagize mu buzima bwe.


Bruno Mars yegukanye ibihembo bya Grammy Awards (16).

Yagize ati: “Mu cyumweru gishize nabashije guhobera data bwa nyuma, nakunze kuvuga ko ari we muntu wanyigishije ibyo nzi byose, cyane cyane ibijyanye n’umuziki.”

Yakomeje avuga ko se yareze abana batandatu, barimo we n’abavandimwe be batanu, kandi ko mu maso ye yari umubyeyi mwiza kurusha abandi ku Isi.

Ati: “Nzamukumbura buri munsi kugeza igihe tuzongera guhura. Ndagukunda Papa. Uzansuhurize Mama uri hejuru.”

Peter Hernandez yari umucuranzi wakundaga umuziki kuva akiri muto. Yakuriye i Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yimukira muri Hawaii ari naho yahuye na Bernadette San Pedro Bayot, nyina wa Bruno Mars.

Peter yari umucuranzi mu gihe Bernadette yakoraga umwuga wo kubyina imbyino gakondo zo muri Hawaii zizwi nka Hula. Nyuma bashakanye babyarana abana batandatu.

Peter yaje gushinga itsinda ry’umuziki wa Doo-wop ryitwaga Love Notes, aho yajyanaga n’abana be mu bitaramo byaberaga i Waikiki Beach muri Hawaii, inshuro esheshatu mu cyumweru.

Bruno Mars yatangiye kugaragara ku rubyiniro afite imyaka ibiri gusa, yigana umuhanzi Elvis Presley, kugeza ubwo yamenyekanye nka 'Little Elvis'.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Remezcla mu 2017, Bruno Mars yavuze ko se yagize uruhare rukomeye mu ishusho ye nk'umuhanzi, cyane cyane mu myambarire no mu buryo yitwara ku rubyiniro.

Yasobanuye ko gukunda impeta zo ku rutoki ruto, inkweto zirabagirana, amakositimu n'imisatsi imeze nk'iy'abahanzi bo hambere byaturutse ku kureba uko se yambaraga.

Mu kindi kiganiro yagiranye na CNN mu 2012, Bruno Mars yavuze ko se ari we wamumenyesheje umuziki w’abahanzi bakomeye nka Jackie Wilson na James Brown.


Bruno Mars na papa we umubyara Peter Hernandez.

Urupfu rwa Peter Hernandez rubaye nyuma y'imyaka 13 nyina wa Bruno Mars, Bernadette San Pedro Bayot, na we yitabye Imana mu 2013 azize indwara y'imitsi y'ubwonko izwi nka Brain Aneurysm.

Bruno Mars asigaranye urwibutso rw'ababyeyi be bombi, bagize uruhare rukomeye mu kumurera no kumutoza umuziki kuva akiri muto.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM