
Ni icyiciro The Ben yari ahatanyemo n’abahanzi 11 bo muri aka
karere barimo Ali Kiba, Bien, Diamond Platnumz, Dr. Jose Chameleone, Element
EleéeH, Harmonize, John Frog, Joshua Baraka, Natacha, Sheebah na Silver X.
The Ben yari ahagarariye u Rwanda mu byiciro bitatu birimo East
Africa Best Artist, Africa Number One na East Africa Best Act/Song abikesha
indirimbo ye ‘Inshallah’.
Mu cyiciro cya Africa Number One, igihembo cyegukanywe na Joshua
Baraka atsinze abarimo The Ben, Asake, Ayra Starr, Burna Boy, Diamond Platnumz,
DJ Maphorisa, Jose Chameleone, Joshua Baraka, Mohamed Ramadan, The Unveiled,
Tyla na Uncle Waffles.
Mu cyiciro cya East Africa Best Act/Song, igihembo cyegukanywe
n’indirimbo yitwa ‘This time’ ya Joshua Baraka ft JAE5.
Iyi ndirimbo yatsinze izirimo ‘Inshallah’ ya The Ben, ‘Pom Pom’
ya Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel, ‘Ayayaah’ ya
Element EleéeH yakoranye na Bien na Joshua Baraka ndetse na ‘Happy’ ya Diamond
Platnumz.
Iki gihembo The Ben yegukanye, gikurikiye icyo yari yegukanye
umwaka ushize cya ‘Best East Africa Act/song’ abikesha indirimbo ye ‘True
Love’.
HiPipo Music Awards ni ibihembo bitegurwa n’ikigo HiPipo cyo
muri Uganda. Inkomoko yabyo ishingiye ku gikorwa cya HiPipo Charts Festival
cyatangiye mu 2012, mbere y’uko umuhango wa mbere wo gutanga ibihembo
nyir'izina uba ku wa 9 Gashyantare 2013, kuri Theatre La Bonita i Kampala.
Mu 2026, ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 15, bimaze kuba
urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha no gushimira abahanzi, indirimbo n’abandi
bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki muri Uganda, Afurika y’Iburasirazuba no
ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Leave a Comment