Declan Rice ukinira ikipe Y'igihugu y’Ubwongereza biteganyijwe ko azasinya aya masezerano vuba. Azamushyira ku rwego rumwe na Bukayo Saka mu bakinnyi bahembwa menshi muri Arsenal. Saka we ahembwa arenga £350,000 ku cyumweru. Rice yageze muri Arsenal mu 2023 avuye muri West Ham, yishyurwa miliyoni £105. Kuva icyo gihe yabaye inkingi ya mwamba y’ikipe mu kibuga hagati, afasha Arsenal gutwara igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino ushize.
Declan Rice ufite imyaka 27, yakinnye imikino 55 mu marushanwa yose umwaka ushize. Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League bwa mbere kuva mu 2006, ariko itsindwa na Paris Saint-Germain. Ibiganiro ku masezerano ye byari bimaze igihe, uhereye nibura muri Werurwe, none bigenze kumusozo. Rice ubwe yemeje ko amasezerano yamaze kwemeranywaho ubwo yabigarukagaho ari mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza muri iyi weekend. Yagize ati: “Ndi umukinnyi ukunda kwiha intego, kandi buri gihe nshaka gukora byisumbuyeho. Nahoranye umutuzo mu makipe nakinnyemo. Amasezerano mashya twizeye ko ari hafi.” Yongeyeho ati: “Mfite amahirwe akomeye yo gukina ku rwego ruhoraho mu myaka yose maze nkina. Mfite amahirwe akomeye yo kuba mu ikipe nka Arsenal, aho umutoza wanjye [Mikel Arteta] na bagenzi banjye bampa imbaraga nyinshi. Sinkeneye kwibaza kuri ibyo.”
Icyo abasesenguzi babivugaho
Sam Blitz umusesenguzi akaba n'umunyamakuru ukorera Sky Sports avuga ko Arsenal itarimo kugumana Rice gusa, ahubwo irimo kugumana umukinnyi ushobora kuba ari we mwiza muri Premier League mu myaka ye y’ubukombe isigaye. Avuga ko umubare w’inshuro Rice yinjira mu gice cya nyuma cy’ikibuga wikubye hafi kabiri ugereranyije n’imyaka ibiri ishize. Igitego aherutse gutsinda Bayern Munich muri Champions League cyerekana uko agira uruhare mu gutegura no kurema ibitego. Blitz yongeraho ko Rice ashobora gukora ibintu byose hagati mu kibuga: kunyura mu bakinnyi b’ikipe bahanganye ari kwiruka cyangwa gutanga imipira igoye kubo bahanganye, gutsinda no gutanga umupira uvamo igitego, ndetse no guteza ibibazo akoresheje imipira y'imiterekano nka coup-francs. Avuga ko ari umukinnyi wuzuye hagati mu kibuga.
Ifoto igaragaza Declan Rice amaze kwegukana igikombe cya community shield
Leave a Comment