Dore bimwe mu biribwa ushobora kwifashisha:
1. Watermelon.

Watermelon ni rumwe mu mbuto zikungahaye cyane ku mazi, kuko arenga 90% by'ibigize uru rubuto ari amazi. Kurya watermelon bifasha umubiri kubona amazi ukeneye, bityo bikagabanya ibyago byo kugira umwuma. Uretse amazi, uru rubuto runakungahaye ku myunyu ngugu itandukanye irimo calcium na magnesium, ifasha mu mikorere myiza y'umubiri.
2. Concombre (Cucumber)

Concombre ni imwe mu mboga zifite amazi menshi cyane, kuko agera kuri 96% by'ibigize iki kiribwa. Ushobora kuzirya zonyine, kuzishyira muri salade cyangwa kuzikoramo umutobe. Ni uburyo bwiza bwo kongera amazi mu mubiri mu gihe udakunda kuyanywa uko yakabaye. Byongeye kandi, concombre zibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo vitamin B6 na vitamin K.
3. Celeri (Celery)
Celeri na zo ni imboga zikungahaye ku mazi, aho agize hafi 95% by'ibigize iki kiribwa. Zinabonekamo potasiyumu na fibres, intungamubiri zifite uruhare mu mikorere myiza y'umubiri. Kuzirya bishobora kugufasha kongera amazi winjiza mu mubiri.
4. Amata yakuwemo ibinure (Skim Milk)

Amata yakuwemo ibinure na yo ari mu binyobwa bishobora gufasha umubiri kutabura amazi. Ubushakashatsi bugaragaza ko ashobora kugira uruhare mu gufasha umubiri kongera no kugumana amazi. Amata kandi akungahaye kuri calcium, ifasha mu gukomeza amagufa no kuyarinda gucika intege.
5. Inkeri (Strawberries)

Inkeri ni izindi mbuto zifite amazi menshi, kuko agera kuri 92% by'ibigize zo. Uretse kuba ziryoshye, zikanogeye, zikungahaye kuri vitamin C na fibres, intungamubiri zifasha umubiri gukomeza gukora neza. Kuzirya ni bumwe mu buryo bwo kongera amazi winjiza mu mubiri.
Amazi umubiri ukenera buri munsi angana iki?
Nubwo abantu benshi bamenyereye kumva ko umuntu agomba kunywa ibirahuri umunani by'amazi ku munsi, si ihame ridahinduka kuri buri wese.Amazi umuntu akenera aterwa n'impamvu zitandukanye zirimo uko umubiri we uteye, ibikorwa akora ndetse n'ubushyuhe bw'aho atuye. Ni byiza kunywa amazi ahagije kugira ngo umubiri ukomeze gukora neza. Ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri, ni ngombwa kurushaho kwita ku mazi banywa, kuko umubiri utakaza menshi binyuze mu icyuya. Ikindi kimenyetso gishobora kugufasha kumenya niba unywa amazi ahagije ni ibara ry'inkari. Iyo ubonye zifite umuhondo wijimye, bishobora kuba ikimenyetso cy'uko umubiri wawe ukeneye amazi yiyongera. Muri make, niba udakunda kunywa amazi, ushobora gufashwa no kurya imbuto n'imboga bikungahaye ku mazi. Icyakora, ibi ntibisimbura burundu kunywa amazi meza, ahubwo ni inyongera igufasha gukomeza kugira amazi ahagije mu mubiri.
Leave a Comment