Iyi nkuru idasanzwe yabaye impamo ubwo umwana witwa Arthur Bell yavukaga ku wa 14 Nzeri 2025, agasanga nyina, sekuru, nyirakuruza ndetse na sekuruza wa nyirakuruza bose baravutse kuri iyo tariki. Aba ni Arthur Bell wavutse mu 2025, nyina Emma wavutse mu 1997, sekuru Donald Harlow wavutse mu 1972, nyirakuruza Addie Harlow wavutse mu 1949, ndetse na sekuruza wa nyirakuruza Wilber Harlow wavutse mu 1907. Guinness World Records yatangaje ko uku ari ko kwabaye abantu benshi bo mu bisekuru bitandukanye bavukiye ku munsi umwe byanditswe mu mateka y’abantu.

Mbere y'ibi, amateka yari afitwe n'imiryango irindwi itandukanye, aho buri muryango wari ufite ibisekuru bine byavukiye ku itariki imwe. Umuryango wa Bell na Harlow ni wo wa mbere wageze ku bisekuru bitanu.Nyina wa Arthur, Emma, yavuze ko umuryango we wari usanzwe uzi ko ufite amateka adasanzwe y'ibisekuru bine byavukiye ku wa 14 Nzeri, ariko ko batigeze basaba Guinness kubyemeza kuko bari bagitegereje kureba niba umwana wabo wa kabiri na we azavuka kuri iyo tariki. Emma yagize ati: “Twari dusanzwe tuzi ko dufite amateka y'ibisekuru bine, ariko ntitwari twigeze dusaba ko yemezwa kuko twifuzaga ko n'igisekuru cya gatanu cyazavukira ku wa 14 Nzeri. Amaherezo byaje gukunda!”

Ikindi gitangaje ni uko abo mu muryango bakurikirana mu buryo bw'igitsina: umuhungu, umukobwa, umuhungu, umukobwa, umuhungu.Sekuru wa Arthur, Donald Harlow, na we yavuze ko ibyo bibaye ari igitangaza, agira ati: “Imana ikora ibintu byiza mu buryo butangaje.” Iyi migenzo yatangiye mu 1907 ubwo Wilber Harlow yavukaga. Mu 1949, umukobwa we Addie na we yavukiye ku munsi wa se. Nyuma yaho, Donald wavutse mu 1972 na Emma wavutse mu 1997 bakomeza uwo muco wihariye.

Nubwo Addie yitabye Imana mu 2023 atarabona umwuzukuruza we Arthur, umuryango wari usanzwe wizihiza iyi minsi mikuru uri kumwe, basangira amafunguro na keke.Ikindi gitangaje ni uko Wilber n'umugore we bashyingiriwe i Maryville muri Leta ya Missouri, ari na ho Emma na Wyatt, se wa Arthur, bahuriye nyuma y'imyaka myinshi.Ni amateka adasanzwe agaragaza ko rimwe na rimwe ibintu bisa n'impanuka bishobora guhinduka inkuru yibukwa mu mateka y'isi.
Leave a Comment