Uyu musore utatangajwe amazina kubera ko akiri muto, akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026.
Javits yarashwe ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo yari mu nzira yerekeza ku ishuri. Igipolisi cyari kimaze igihe gishakisha abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Amashusho ya kamera z’umutekano yerekanye abari bamwirukankana, umwe muri bo yambaye imyenda yirabura kandi yipfutse mu maso.
Se wa Javits, Thomas Frimpong, yavuze ko umuhungu we yari yarigeze kubwira ubuyobozi bw’ishuri ko ahohoterwa na bagenzi be, bituma abanyeshuri babiri bahagarikwa. Gusa, ntiharamenyekana niba ayo makimbirane afitanye isano n’iyicwa rye.
Nyina, Doris Adu Gyamfi, yasabye ko abishe umwana we bahanwa, ashimangira ko icyo umuryango ushaka ari ubutabera. Se na we yagize ati: “Icyo nsaba ni ubutabera ku mwana wanjye.”
Guverinoma ya Ghana na yo yamaganye ubwo bwicanyi, isaba ko ababugizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.
Javits yari afite inzozi zo kuzaba umuganga ndetse n’icyifuzo cyo kuzaba umusirikare, nk’uko mushiki we yabivuze. Umuryango we uteganya kumushyingura ku wa 20 Ugushyingo 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leave a Comment