Aya magambo yayatangaje mu mashusho yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho yumvikana avuga ko igihugu cye kizibasira abo bayobozi bombi.
BBC Persian yatangaje ko Heydari, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Ingabo za Iran, yagize ati “Tuzica Trump na Netanyahu.”
Ibi yabivuze mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Iran, Amerika na Israel, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo no gushinjanya ibikorwa bibangamira umutekano wazo.
Muri icyo kiganiro, Heydari yanavuze ko amato y’intambara ya Amerika yamaze kwigizayo intera, akaba ubu ahagarara mu nyanja ku birometero bigera kuri 500 uvuye ku nkombe za Iran.
Yavuze ko uku kwitaza kw’amato ya Amerika gufitanye isano n’ibitero ingabo za Iran zivuga ko zagabye ku mato abiri y’intambara ya Amerika, mu minsi ya tariki ya 6 n’iya 7 Ukwakira 2026.
Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bw’ingabo zayo zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, bwari bwemeje ko habayeho kugerageza kugaba ibitero kuri ayo mato muri icyo gihe, ariko buvuga ko nta bwato bwangiritse.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ntacyo zari zatangaza ku iterabwoba rya Heidari ryibasira abayobozi b’ibihugu byombi.
Kwamamaza ko Trump na Netanyahu bashobora kwicwa byongera ubukana mu mvugo zikoreshwa n’impande zihanganye, mu gihe umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ukomeje kuba ikibazo gikomeye mpuzamahanga.
Leave a Comment