Mauricio Pochettino yagizwe umutoza mukuru mushya wa Manchester United, asimbuye Michael Carrick weguye ku gahato.Pochettino azatangira akazi ku wa Gatatu, nyuma yo gutoza Leta zunze ubumwe za amerika (USA) mu mikino izayihuza na Haiti. Yasinye amasezerano azageza mu mpeshyi ya 2029. Biteganyijwe ko azahura n’abakinnyi be bashya ku wa Kane, akabatoza bwa mbere. Umukino we wa mbere uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, aho United izasura Liverpool kuri Anfield.

Mu itangazo ryagiye hanze ryerekeye ishyirwaho rya Pochettino, Manchester United yashimye uburyo atoza umupira w’amaguru ukinwa ku muvuduko mwinshi kandi wibanda ku gushaka ibitego. Yanashimye ko yitangira kubaka amakipe ahuje kandi akomeye, n’uko afite amateka meza yo guteza imbere abakinnyi ku giti cyabo.Iyi kipe yagize iti: “Pochettino yagiye akora ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru mu marushanwa atandukanye.”
Amateka ye
Pochettino utaratwara igikombe gikomeye mu Bwongereza. Ubwo yatozaga Tottenham yageze ku mukino wa nyuma wa League Cup n’uwa Champions League. Nyuma yaho, mu gihe cy’imyaka n’igice yamaze i PSG, yatwaye igikombe cy’u Bufaransa (French Cup) na Ligue 1.
Impamvu Carrick yirukanwe
Micheal Carrick yirukanwe muri Manchester united nyuma yo gutangira nabi muri Shampiyona y'abongereza Premier League mu mateka yayo. Ikipe iri mu myanya yo kumanuka nyuma y’imikino 10.Pochettino w’imyaka 54 agiye gusubira muri Premier League nyuma y’inama yabereye i Monaco ku wa Gatatu. Yahuje abayobozi b’ikipe, Omar Berrada na Jason Wilcox, na nyir’ikipe Sir Jim Ratcliffe, bemeza intambwe zikurikira.Pochettino ni we watoranyijwe n’abayobozi b’ikipe bose, maze nyir’ikipe arabyemeza. Amakuru yagaragaye ku wa Kane nimugoroba avuga ko abayobozi b’ikipe na nyirayo batavugaga rumwe ku mutoza ukwiye yahakanwe n’inkomoko zo muri United, zivuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.Ishyirahamwe ry’abafana ba Manchester United (Supporters’ Trust) ryasabye ikipe gushyigikira Pochettino. Ryagize riti: “Urakaza neza Mauricio Pochettino muri iyi kipe. Ubwo uzaba ugeze i Manchester, uzasanga abafana bararakajwe cyane na ba nyir’ikipe, ariko bahora bashyigikira umutoza n’abakinnyi bari mu kibuga babikuye ku mutima. Ubu twizeye ko ikipe izamushyigikira, ikamuha ububasha, ibikoresho n’ubushobozi bwose akeneye kugira ngo atsinde.”

Imikino itandatu ya mbere ya Pochettino muri Manchester united
.Liverpool (hanze): Premier League, Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo
.Sporting (hanze): Champions League, Ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo.
.Brentford (mu rugo): Premier League, Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo.
.Newcastle (hanze): Premier League, Ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukuboza.
.Coventry (mu rugo): Premier League, Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza.
.RB Leipzig (mu rugo): Champions League, Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza
Leave a Comment