Umuhungu wa Messi yanditse amateka muri Inter Miami, atsinda ibitego bibiri afasha ikipe ye kwegukana igikombe

Umuhungu wa Messi yanditse amateka muri Inter Miami, atsinda ibitego bibiri afasha ikipe ye kwegukana igikombe

Ciro Messi, umuhungu wa Lionel Messi ukinira Inter Miami, yatangiye kugaragaza impano mu mupira w'amaguru, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino wafashije ikipe ye ya Inter Miami U-10 kwegukana igikombe cya Legends Cup.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ikipe ya Inter Miami y'abatarengeje imyaka 10 yatsinze Athletum FC ibitego 10-3 ku mukino wa nyuma wa Legends Cup. Muri uwo mukino, Ciro Messi w'imyaka 8, wambaye nimero 10, yatsinze ibitego bibiri, agaragaza ubuhanga mu gucenga no kurangiza neza uburyo bw'ibitego yabonye.


Kimwe mu bitego yatsinze cyashimishije benshi, ubwo yacengaga abakinnyi babiri bari bamuri imbere, agahita arekura ishoti rikomeye n'akaguru k'ibumoso rikajya mu izamu.Ikindi gitego yagitsinze nyuma yo kwakira umupira mu buryo butari bworoshye, ariko akabasha kuwushyira mu izamu neza.Iki gikombe ni indi ntambwe ikomeye kuri Ciro Messi uri gukina mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya Inter Miami, aho akomeje kwigaragaza mu bana bato bafite impano. Ciro ni umwe mu bahungu batatu ba Lionel Messi na Antonela Roccuzzo. Se, Lionel Messi, ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y'umupira w'amaguru, akaba yarageze ku bikorwa bikomeye birimo kwegukana Ballon d'Or inshuro umunani ndetse n'igikombe cy'Isi cya 2022.N'ubwo kugereranya Ciro na se bishobora kuba hakiri kare, uburyo akomeje kugaragaza ubuhanga mu kibuga butuma abakunzi ba ruhago bamwitegaho byinshi mu gihe kizaza.


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM