Manchester City yahamijwe ibyaha muri Nzeri byo kutubahiriza amategeko agenga imari ya Premier League mu gihe cy’imyaka icyenda. Komisiyo yigenga yari ishinzwe kuburanisha uru rubanza yasanze iyi kipe ihamwa n’ibyaha 114 muri 115 yari yarezwe, birimo gukoresha amasezerano y’ibihimbano agamije kongera amafaranga yinjira muri ikipe cyangwa kugabanya amafaranga yakoreshejwe, ku kigero kirenga miliyoni 900 z’amapawundi. Iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester yakomeje guhakana ibyo ishinjwa, ndetse ikaba itegereje kuburanishwa k’ubujurire bwayo, buteganyijwe mu kuboza, mbere y’uko umwanzuro wa nyuma utangazwa mu mwaka utaha. Nubwo Manchester City yizeye ko izatsinda ubujurire, amakipe bahanganye yo yamaze gutangira kwibaza ku bihano bikwiye kuyafatirwa mu gihe ibyaha byayo byaba byemejwe burundu. Mu bihano ishobora guhabwa harimo gukurwa muri Premier League, gukurwaho amanota menshi, kwamburwa ibikombe yatwaye mu bihe byashize, gufungirwa isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi cyangwa gucibwa amande akomeye.
Sheikh Mansour umuyobozi wa Abu Dhabi United Group.
Icyakora, ibihano bishobora no kugera kuri ba nyiri iyi kipe, Abu Dhabi United Group, iyobowe na Sheikh Mansour, binyuze mu Muryango ushinzwe kugenzura umupira w’amaguru mu Bwongereza Independent Football Regulator (IFR). Umuyobozi w’uyu muryango, David Kogan, aherutse gutangaza ko bafite ubushobozi n’ubushake bwo gufatira ibihano Sheikh Mansour mu gihe Manchester City yaba idatsinze ubujurire bwayo.
Amakuru dukesha BBC Sport avuga ko abayobozi batatu b’amakipe yo muri Premier League babona ko igihano gikwiye kurusha ibindi ari uko ba nyiri Manchester City bahatirwa kuva muri iyi kipe.Umwe mu bayobozi b’ayo makipe yavuze ko ibihano Manchester City yahabwa nta gaciro byaba bifite mu gihe ba nyirayo bataba bahatiwe kuyigurisha. Undi muyobozi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibikorwa byo kurenga ku mategeko byakozwe hagati ya 2009 na 2018 byangije icyizere abantu bafitiye Premier League, kandi ko icyo cyizere kitazagaruka mu gihe ba nyiri iyi kipe bataba bayivuyemo. IFR ivuga ko yiteguye gufatira ibihano ba nyiri Manchester City. Mu kiganiro David Kogan yagiranye n’abadepite bo muri komisiyo ishinzwe Digital, Culture, Media and Sport, yagaragaje ko urwego ayoboye rufite ububasha bwo gufatira Manchester City na ba nyirayo ibihano bikomeye.
Yagize ati: “Dufite ibihano bitandukanye dushobora gufata, kuva ku gufata umwanzuro ko nta bimenyetso bihagije byo gufatira umuntu cyangwa ikigo igihano, kugeza ku gukuraho abayobozi mu nshingano zabo no kubabuza kugira uruhare mu ikipe cyangwa mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza mu gihe kizaza.” Yakomeje avuga ko batazaterwa ubwoba n’ubunini bw’ikipe cyangwa igitutu cya politiki mu gihe bagomba gukora inshingano zabo. Ati: “Reka tubivuge mu buryo bweruye. Ibibazo nabajijwe ni bibiri: Ese tuzaterwa igitutu cya politiki? Ese dufite ubushake bwo gufata ibyemezo bikomeye? Igisubizo ni uko tutazaterwa icyo gitutu kandi dufite ubushake bwo gufata ibyemezo bikwiye.” Kogan yavuze ko nubwo IFR ari urwego rukiri rushya kandi rufite abakozi batangiye akazi mu gihe kitageze ku mwaka, rudashobora kwirengagiza inshingano zarwo kubera ko ikirego kireba ikipe ikomeye cyangwa ifite ubukungu bwinshi. Yongeyeho ko atari yifuza ko ikibazo cya Manchester City kiba kimwe mu bibazo bikomeye urwego rwabo rukemura rukiri mu ntangiriro, ariko ko rudashobora kwirengagiza inshingano zarwo. Ati: “Niba tutagize icyo dukora mu gihe ibisabwa kugira ngo dufate ingamba byujujwe, urwego rugenzura umupira w’amaguru rwaba rufite akamaro ki?”
Hasabwa ko ubutabera butangwa vuba kugira ngo Premier League itazatakaza icyizere
Ibi bibaye nyuma y’uko Emanuel Macedo de Medeiros, umwe mu bashinze Sport Integrity Global Alliance (SIGA) akaba n’umuyobozi mukuru wayo ku rwego mpuzamahanga, asabye ko ubutabera muri uru rubanza butangwa vuba kugira ngo Premier League itazatakaza icyizere ifitiwe.
Mu kiganiro yagiranye na Mirror Football, Medeiros yavuze ko umwanzuro w’urubanza ugomba gushingira ku mategeko, ibimenyetso byagaragajwe n’uburyo bwubahiriza ubutabera. Yagize ati: “Uko umwanzuro wa nyuma uzaba umeze kose, inzira yo kuwufata igomba gukurikiza amategeko, ibimenyetso byagaragajwe n’uburyo bwubahiriza ubutabera.” Yakomeje avuga ko umupira w’amaguru n’abawukurikira bakeneye umwanzuro wumvikana, wizewe kandi uzatuma abantu bongera kugira icyizere. Medeiros yavuze ko uru rubanza rwateje impaka nyinshi, bityo ko ubutabera bugomba gutangwa mu bwisanzure, ariko kandi ntibukererwe. Ati: “Nta gushidikanya ko uru rubanza rwateje impaka nyinshi. Ubutabera bugomba kuganza, ariko kandi kugira ngo ubutabera bube ubutabera, bugomba gutangwa vuba. Ibyo ni ingenzi cyane.” Manchester City iracyategereje umwanzuro ku bujurire bwayo, mu gihe amakipe ayihanganye n’abakurikirana umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ku bihano bikomeye ishobora guhabwa, birimo no gutakaza ba nyiri iyi kipe.
Leave a Comment