De Bruyne: Manchester City ishobora kunengwa, ariko sinzigera nicuza ibyo nayikoreye.

De Bruyne: Manchester City ishobora kunengwa, ariko sinzigera nicuza ibyo nayikoreye.

Kevin De Bruyne yavuze ko ibirego Manchester City ishinjwa byo kutubahiriza amategeko agenga imari bitazigera bihindura uko ayikunda. Yongeyeho ko azahora yishimira ibyo yagezeho muri iyi kipe, kabone nubwo hari abashobora kuyinenga cyangwa igahura n'ingaruka z'ibyo ishinjwa.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Belgique, umaze imyaka 35, yabigarutseho mu Kiganiro yakoze mbere y'umukino uri buhuze Manchester City na Napoli wa UEFA Champions League, aho azaba ahanganye na ikipe yanyuzemo. Kevin De Bruyne yijyiye muri ikipe  ya Napoli kuva mu mpeshyi ya 2025, ubwo yavaga muri iyi kipe yo mu Bwongereza. De Bruyne yagize ibihe byiza cyane muri Manchester City, ayikinira imyaka igera ku icumi, ayifasha kwegukana ibikombe bitandatu bya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), ibikombe birindwi byo mu marushanwa atandukanye yo mu Bwongereza, ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League mu 2023.

Icyakora, iyi kipe yakunze kugarukwaho mu birego byo kutubahiriza amategeko agenga imari mu gihe cy’imyaka igera ku icyenda, hagati ya 2009 na 2018. Ibyo byatumye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru basaba ko yakwamburwa ibikombe yegukanye muri icyo gihe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, De Bruyne yavuze ko yumva abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye kuri Manchester City, ariko ko ibyo bidashobora guhindura uko we ayibona. Yagize ati: “Buri wese afite uko abibona. Hari abashobora kubona ko ibyo ari ibintu biteye isoni, ariko sinshobora guhindura ibitekerezo byabo. Uko mbyumva ntibyahindutse. Uburyo nafashwe, ibyo nagezeho n’uburyo twakoranye, byose biracyafite agaciro kuri njye. Ntewe ishema n’ibyo nagezeho nk’umukinnyi, kandi iyi kipe izahora ari iyange.” Yakomeje avuga ko ibibazo byavuzwe kuri Manchester City bitazigera bihindura ibyo yibuka mu gihe yayikiniraga, kuko we yibanda ku byo yakoze mu kibuga no ku buryo yahatanye n’abandi bakinnyi. Ati: “Umupira wanjye w’amaguru ntacyo wahindutseho. Hari amategeko agomba kubahirizwa, ariko buri wese agerageza gukoresha amahirwe afite kugeza ku rugero rushoboka. Njye nakinnye mu kibuga, mpangana n’abandi bakinnyi. Ibyo ni byo mpa agaciro kurusha ibindi. Natanzemo imbaraga zanjye zose, kandi ibyo ntibizigera bihinduka.” De Bruyne kandi yavuze ko agifitanye umubano mwiza n’abayobozi ba Manchester City, by’umwihariko Perezida wayo Khaldoon Al Mubarak, bakomeje kuvugana na nyuma y’uko ayivuyemo. Yavuze ko akunda ba nyiri iyi kipe ndetse ko yigeze kuganira na Khaldoon ku bijyanye no kugura ikipe y’umupira w’amaguru. Yongeyeho ko ikimukora ku mutima kurusha ibindi ari uburyo we n’umuryango we bakiriwe kandi bagafatwa neza muri Manchester City.

Mu gihe De Bruyne agaragaza ko agifitiye urukundo ikipe ya Manchester City, ejo hazaza he muri Napoli ho haracyari mu rujijo. Hari amakuru avuga ko umubano we n’umutoza Max Allegri utifashe neza, ndetse hakaba havugwa ko ashobora kwerekeza muri PSV Eindhoven mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri Mutarama.

Nubwo ibyo byose bitaramenyekana neza, De Bruyne agaragaza ko ibyo yagezeho muri Manchester City n’umubano yagiranye n’abayobozi, abakinnyi n’abafana bayo bizahora ari igice cy’ingenzi mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM