Mu kiganiro yahaye RBA, Gasinzigwa yavuze ko nubwo hakiri gukorwa ibarura ry’imibare ya nyuma, ibyagaragaye byerekana ko ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: “Ubwitabire bwari hejuru cyane, muri raporo dufite uwasibaga yabaga afite impamvu ikomeye yatumye asiba.
Ngira ngo n’aho ari byamubabaje kuko wabonaga n’abaje gutora bafite ubushake n’ibyishimo basabanye kuko twabanje kugira umwanya wo kwigisha inshingano z’inteko itora kugira ngo baze mu murimo ukomeye aho kuza gusa baserutse.”
NEC ivuga ko mu rwego rwo gutegura abatora, yabanje kubasobanurira uburere mboneragihugu bushingiye ku matora, inabibutsa inshingano bafite mu gutoranya abayobozi bazahagararira abaturage.
Gasinzigwa ati: “Twabibukije ko ari ikintu gikomeye cyane, kuko ijwi yari butange atari irye wenyine, ari ijwi rihagarariye ba bandi bamutumye. Ni n’ijwi rihagarariye wa wundi yatoye kugira ngo bizafashe abaturage bamutoye kubageza ku iterambere.”
Uko amatora y’abayobozi b’uturere yagenze
Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Gakenke, yari asanzwe ayobora kuva mu 2023, nyuma yo kuba umuyobozi w’agateganyo.
Muzungu Gerard na we yongeye gutorerwa kuyobora Karongi. Mbere yari yarayoboye Kirehe, nyuma agirwa umuyobozi w’agateganyo wa Karongi mu 2024.
Hategekimana Fred yongeye gutorerwa Kayonza, aho yari asanzwe ayobora by’agateganyo nyuma yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare.
Rangira Bruno yongeye gutorerwa Kirehe, akarere yabaye Meya bwa mbere mu 2021. Mbere yaho yakoraga mu bijyanye n’itumanaho, anaba Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.
Niyonagira Nathalie yakomeje kuyobora Ngoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 2021. Mu mwaka w’imihigo wa 2024/2025, aka karere kaje ku mwanya wa mbere.
Mupenzi Narcisse na we yakomeje kuyobora Nyamasheke, aho yatorewe mu 2023 nyuma yo kujya mu Nama Njyanama y’ako karere.
Mulindwa Prosper yongeye gutorerwa kuyobora Rubavu. Mbere yo kuyobora aka karere, yari umuyobozi w’agateganyo wa Rutsiro.
Sindayiheba Phanuel yongeye gutorerwa kuyobora Rusizi, aho yabaye Meya bwa mbere muri Werurwe 2025.
Kakooza Henry yatorewe kuyobora Nyagatare muri manda y’imyaka itanu. Mbere yaho yari umuyobozi w’agateganyo w’ako karere, aho yavuye ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye.
Sekanyange Jean Leonard, wari Visi Meya wa Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2021, yatorewe kuyobora ako karere.
Abandi batowe ni bashya muri izi nshingano, ariko bamwe bafite uburambe mu burezi, ubushakashatsi, imiyoborere n’izindi nzego.
Dr Bimenyimana Pierre Célestin yatorewe kuyobora Nyanza. Ni umuhanga mu bumenyamuntu n’imibanire y’abantu, umwarimu wa kaminuza akaba n’umujyanama w’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi.
Eng. Niyonshuti Gerard yatorewe kuyobora Muhanga. Mbere yo gutorwa, yari ashinzwe ishami rishinzwe imicungire y’umutungo na serivisi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Siboyintore Theodat yatorewe kuyobora Nyaruguru, nyuma yo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Yabaye kandi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.
Mukasonga Virginie yatorewe kuyobora Ruhango. Yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kigali, umwarimu wungirije akaba n’uhagarariye abakozi mu Nama Nyobozi y’iyo kaminuza.
Afite uburambe bw’imyaka 19 mu burezi no mu iterambere. Mbere yaho yabaye umuhuzabikorwa n’umuyobozi w’ishami muri Kaminuza ya Kigali.
Mu bandi bafite uburambe mu nzego za Leta harimo Habimana Thadée, watorewe kuyobora Nyamagabe nyuma yo kuba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2021.
Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuyobora Gisagara, asimbuye Jérôme Rutaburingoga. Mbere yaho yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Nshimiyimana Vedaste yatorewe kuyobora Huye. Yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo kuva muri Mata 2024.
Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuyobora Bugesera, nyuma yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge hagati ya 2014 na 2016. Asimbuye Mutabazi Richard wari usoje manda ebyiri.
Murekatete Patricie yatorewe kuyobora Kamonyi muri manda ya 2026–2031, asimbuye Dr Nahayo Sylvestre. Uyu wari umaze igihe gito ayobora aka karere ntiyongeye kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama yako.
Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora Nyabihu, asimbuye Antoinette Mukandayisenga. Mu manota y’imihigo y’umwaka wa 2024/2025, aka karere kari ku mwanya wa nyuma n’amanota 54,4%.
Dr Musabwasoni Marie Grace Sandra yatorewe kuyobora Rwamagana, asimbuye Radjab Mbonyumuvunyi wari usoje manda ebyiri.
Uyu muyobozi yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuvuzi, aho yari ashinzwe ibijyanye n’ireme ry’uburezi.
Mu bafite ubumenyi mu buhinzi n’inganda z’icyayi harimo Hategekimana Vincent, watorewe kuyobora Gicumbi. Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SCON, gifasha abahinzi b’icyayi, anagira uruhare mu mushinga wo kubaka uruganda rw’icyayi i Nyaruguru. Yabaye kandi umuyobozi w’inganda z’icyayi zirimo urwa Mulindi.
Berwa Marie Grace yatorewe kuyobora Musanze. Yari mu Nama y’Ubutegetsi ya Muhabura Integrated Polytechnic College, ishuri rikuru ryashinzwe na Diyosezi ya Shyira.
Niyibizi Ildephonse yatorewe kuyobora Burera, asimbuye Soline Mukamana.
Gakumba Vincent ni we watorewe kuyobora Rutsiro, asimbuye Kayitesi Dative.
Birorimana Jean Paul yatorewe kuyobora Ngororero. Mbere yaho yari ayoboye ishami rishinzwe igenamigambi muri ako karere. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’imishinga.
Chantal Uwamahoro yatorewe kuyobora Rulindo, asimbuye Mukanyirigira Judith. Mbere yo gutorwa, yari umugenzuzi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Berwa Marie Grace yatorewe kuba Meya wa MusanzeBerwa Marie Grace yatorewe kuba Meya wa Musanze
Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Gakenke


Niyibizi Ildephonse yatorewe kuyobora Akarere ka Burera
Leave a Comment