
Imvura, ibyondo n’ubukonje ntibyabashije guhagarika ibyishimo by’abitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga rya Nyege Nyege 2026, ryabereye ahitwa Kalagala Falls, ku nkombe z’uruzi rwa Nil muri Uganda.
Mu ijoro ryo gutangiza iri serukiramuco, ibihumbi by’abantu bakomereje mu myidagaduro nubwo imvura yari yatumye inzira zimwe na zimwe ziba ibyondo. Umuziki wakomeje gucurangwa kugeza mu rukerera, aho bamwe mu bitabiriye bakomeje kubyina kugeza mu gitondo.
Iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya 11, rikaba ryaratangiye ku wa 19 Ugushyingo rikazasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2026. Ryahuje abahanzi barenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye, bacurangira ku mbuga ndwi zari zateguwe.
Mu bitaramo byanyuze benshi harimo iby'abahanzi Maro, Jackie Chandiru na The Mith, bafashijwe na Aka Dope Band. Maro yataramiye abantu mu ndirimbo ze zirimo Kamboyine, Anjagala na Rising Star, mu gihe The Mith yanyuze abakunzi ba Hip-hop.

Abandi bashimishije abitabiriye ni DJ Linus wo muri Uganda na DJ Rafush ukomoka muri Brazil, bacurangaga injyana zitandukanye zigatuma abantu bakomeza kwidagadura.
Gusa, ibyishimo by'iri serukiramuco byaje kuvangwamo inkuru y'ukutagaragara ku rubyiniro k'umuhanzi King Saha, wari utegerejwe kuririmba mu masaha akuze y'ijoro.
Amakuru yatangajwe n'itangazamakuru ryo muri Uganda avuga ko habayeho kutumvikana hagati y'abari baherekeje uyu muhanzi n'abashinzwe umutekano, nyuma y'uko itsinda rye ryari ryategetswe gukorerwa igenzura mbere yo kwinjira mu gace k'ibirori.
Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu muhanzi n'itsinda rye banze gukorerwa iryo genzura, bituma batemererwa kwinjira mu birori. King Saha we yagaragaje ko we n'abo bari kumwe bakorewe urugomo, ibintu byatumye iyi nkuru ikomeza kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse umuziki, iri serukiramuco ry'uyu mwaka ryari rifite umwihariko wo guhuza imyidagaduro na sinema, binyuze mu nsanganyamatsiko yiswe
THE WAKALIWOOD

Bimwe mu bice by'aho ibirori byabereye byahinduwe ahafatirwa amashusho ya filime, ku bufatanye n'abakora sinema ya Wakaliwood yo muri Uganda. Abitabiriye ntibari abarebera gusa, kuko na bo bashoboraga kugira uruhare mu mashusho y'iyo filime.
Ikindi cyaranze iri serukiramuco ni ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, aho hatanzwe ingemwe z'ibiti 5,000 ku baturage bo mu gace ka Kangulumira, mu rwego rwo guteza imbere ibidukikije n'imibereho y'abaturage.
Nyege Nyege yatangiye mu 2015 nk'igikorwa cyahuzaga abakunzi b'umuziki, ariko ikura igera ku rwego rwo kuba urubuga mpuzamahanga ruhuza umuziki, ubuhanzi, sinema, imideri, ubukerarugendo n'umuco.
Iri serukiramuco rikomeje kugaragaza uko imyidagaduro ishobora guhuza abantu b'ingeri n'ibihugu bitandukanye, nubwo rimwe na rimwe ibihe by'ikirere n'ibindi bibazo bitunguranye bishobora kugerageza ibyishimo by'abaryitabira.
Leave a Comment