Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime
w’Umunyamerika w’imyaka 47, Jennifer Lopez, yasobanuye ko inyota yo kubona
urukundo, ubusabane n’umuntu umuha umutekano mu buzima ari byo byagiye bituma yinjira
mu rukundo inshuro nyinshi, ndetse agashaka abagabo bane mu bihe bitandukanye.
Ibi yabivugiye mu kiganiro Friends Keep Secrets
Podcast, aho yagarutse ku buzima bwe bw’urukundo n'uko ubu abona ibyabaye mu
myaka yashize.
Lopez yavuze ko kuba umuntu azwi na benshi bitavuze ko atajya yumva afite irungu. Yagaragaje ko nubwo abantu bashobora gutekereza ko icyamamare gihorana abantu bakikije, na cyo gishobora kubura umuntu wumva ko agikunda by’ukuri kandi wifuza kumarana na cyo igihe.
Yasobanuye ko mu gihe cyashize yakundaga gushaka
umuntu umuha ituze n’umutekano, kuko yumvaga hari icyo abura mu buzima bwe
nubwo yari afite izina rikomeye mu myidagaduro.
Uyu muhanzikazi yavuze ko atari umuntu wagumaga mu
rukundo rumwe igihe rwarangiraga, ahubwo yakundaga gutangira urundi yizeye ko
azabona umuntu bazabana ubuzima bwose.
Nubwo atavuze ko yafashe icyemezo cyo kutazongera
gukundana, yasobanuye ko kuri ubu atari gushaka undi muntu. Yongeyeho ko ibyamubayeho
mu rukundo ruheruka byamubabaje ku buryo akeneye kwishimira ubuzima bwe atiriwe
yihutira gushaka undi.
Ku bwe, gutandukana n'umuntu wakundaga bishobora
gusiga ibikomere, ariko icy’ingenzi ni ukugerageza kubaho no gufata ibyemezo
umuntu atazicuza mu gihe kizaza. Yavuze ko iyo asubije amaso inyuma ku mateka
ye y’urukundo, aticuza kuba yarakunze by’ukuri kandi akitwara uko umutima we
wamubwiraga.
Jennifer Lopez yashakanye n’abagabo bane. Uwa mbere
ni Ojani Noa, bakoze ubukwe mu 1997 ariko batandukana mu 1998. Mu 2001
yashakanye n’umubyinnyi Cris Judd, na bo baza gutandukana nyuma y’igihe gito.
Mu 2004 yakoze ubukwe n’umuhanzi Marc Anthony, babyarana impanga Max na Emme zavutse mu 2008. Umubano wabo warangiye batandukanye mu 2011, gatanya yemezwa mu 2014.

Ubukwe bwe bwa kane yabukoze na Ben Affleck mu 2022.
Aba bombi bari barigeze no gutegura kurushinga mu myaka ya mbere, ariko nyuma
bongeye gutandukana, umubano wabo urangira mu 2024.
Lopez yanagarutse ku kamaro ko kubaka umuryango mu
gihe abantu bashakanye buri wese afite abana yabyaye mu wundi mubano. Yavuze ko
urukundo no kwakira abana b’uwo mwashakanye ari ingenzi mu gutuma umuryango
uhuza kandi ukabasha kubana neza.
Uyu muhanzikazi afite abana b’impanga Max na Emme yabyaranye na Marc Anthony, ubu bafite imyaka 18. Yavuze ko kuba abana be bagiye gutangira ubuzima bwo kwiga muri kaminuza no kuva mu rugo ari ikindi cyiciro gikomeye agomba kumenyera.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jimmy Fallon kuri The
Tonight Show, Lopez yavuze ko igitekerezo cy'uko abana be bagiye kuva mu rugo
cyamugizeho ingaruka zikomeye, ku buryo yamaze amezi atandatu arira.
Nubwo yahuye n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima
bwe bw’urukundo, Jennifer Lopez yavuze ko atifuza guhindura amateka ye.
Yagaragaje ko yishimira ubuzima yubatse n’ibyo yagezeho binyuze mu kazi ke,
nubwo hari igihe abantu bamuvuzeho ibyo atari byo.
Ibi abigarutseho mu gihe yitegura gushyira hanze filime y’igitaramo cye yise The JLo Show: Live from Las Vegas,iri bwerekanywe kuri CBS uyu munsi tariki 19 Ugushyingo 2026 ku munsi wa Thanksgiving, iranaca no kuri Paramount+.

Leave a Comment