Mata, ufite imyaka 38, yatangaje inkuru yo gusezera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko igihe kigeze cyo gushyira akadomo ku rugendo rwe nk’umukinnyi.
Uyu Munya-Espagne yanyuze mu makipe akomeye arimo Valencia, Chelsea na Manchester United, aho yigaragaje nk’umukinnyi ufite ubuhanga, ubushobozi bwo gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no gufasha bagenzi be kubona uburyo bwo gutsinda.Mata yageze muri Chelsea mu 2011, ayifasha kwegukana UEFA Champions League mu 2012, FA Cup ndetse na Europa League mu 2013. Mu 2014, yerekeje muri Manchester United, ayikinira imikino 285 mu marushanwa yose, ayifasha kwegukana FA Cup, Europa League, League Cup na Community Shield.Nyuma yo kuva muri Manchester United mu 2022, yakomereje muri Galatasaray yo muri Turikiya, Vissel Kobe yo mu Buyapani ndetse na Melbourne Victory yo muri Australia, ikipe yakiniye mu mwaka wa 2025-2026, aho yatsinze ibitego bitanu anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego.
Ku rwego rw’Igihugu, Juan Mata yakiniye Espagne imikino 41, atsinda ibitego 10. Yagize uruhare mu ikipe yegukanye FIFA World Cup ya 2010 muri Afurika y’Epfo ndetse na UEFA Euro 2012, aho yanatsinze igitego ku mukino wa nyuma Espagne yatsinzemo u Butaliyani ibitego 4-0.Mu butumwa bwe bwo gusezera, Mata yagaragaje ko nubwo ahagaritse gukina nk’umunyamwuga, urukundo afitiye umupira w’amaguru ruzakomeza.Juan Mata asize izina rikomeye mu mupira w’amaguru, atari ibikombe yegukanye gusa, ahubwo no ku ruhare yagize mu bikorwa byo gufasha umuryango binyuze muri gahunda ya Common Goal, yashinzwe mu 2017, igamije gukoresha imbaraga z’umupira w’amaguru mu guteza imbere imibereho y’abantu.
Asezeye ku myaka 38, Mata arangije urugendo rw’imyaka 20 mu mupira w’amaguru, asize amateka y’umukinnyi wagaragaje ko ubuhanga, kwitanga n’urukundo rw’umukino bishobora gutuma umuntu agera ku rwego rwo hejuru. Juan Mata yasezeye, ariko amateka ye mu mupira w’amaguru azakomeza kwibukwa

Leave a Comment