Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 3-0 mu mukino wa North London Derby wabereye kuri Highbury ku wa 16 Ugushyingo 2002.Thierry Henry yafunguye amazamu nyuma yo kwiruka bidasanzwe, atangirira hafi y'uruhande rw'ikibuga ikipe ye yugaririragaho, acenga abakinnyi ba Tottenham mbere yo gutsinda igitego akoresheje ukuguru kw'ibumoso.

Nyuma yo gutsinda icyo gitego, Henry yirutse yerekeza ku bafana ba Tottenham maze akora celebration yo kunyerera ku mavi (knee slide), yabaye imwe mu mashusho atazibagirana mu mateka ya Premier League.
Igitego cyamuhesheje ikibumbano kuri Emirates Stadium
Imyaka icyenda nyuma y'icyo gitego, Arsenal yamwubakiye ikibumbano cy'umuringa (statue) hanze ya Emirates Stadium mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 iyi kipe yari imaze ishinzwe. Icyo kibumbano cyerekana Henry ari mu birori byo kwishimira igitego yatsinze Tottenham mu 2002.

Thierry Henry ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Arsenal, aho yayitsindiye ibitego 228 mu mikino yose yakinnye nk'uko amateka yemewe ya Arsenal abigaragaza. Uyu munsi, igitego cye cyo mu 2002 kiracyafatwa nka kimwe mu bihe bikomeye byaranze North London Derby.
Leave a Comment