Philippe Diallo agiye guhangana na Gianni Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA

Philippe Diallo agiye guhangana na Gianni Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA

Impinduka zishobora kuba mu buyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) zikomeje kuvugisha benshi mu Burayi, nyuma y'uko Philippe Diallo, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bufaransa, agaragaje ubushake bwo guhatanira umwanya wa Perezida wa FIFA.

Uyu muyobozi ashyigikiwe n'abagize komite nyobozi ya UEFA ndetse n'abahagarariye uyu muryango muri FIFA Council. Ibi byatumye agaragara nk'umukandida ushobora guhangana na Gianni Infantino, usanzwe ayobora FIFA.


Gusa, inkunga ya UEFA ntihagije kugira ngo Diallo atsinde amatora, kuko uyu muryango ufite amajwi 55 gusa mu mashyirahamwe 211 agize FIFA. Bivuze ko kugira ngo agire amahirwe yo gutsinda, azakenera gushaka inkunga mu yindi migabane irimo Afurika, Aziya na Amerika.

Ku rundi ruhande, Gianni Infantino aracyafatwa nk'ufite amahirwe menshi yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA, bitewe n'imibanire myiza amaze kubaka n'amashyirahamwe menshi y'umupira w'amaguru ku isi.Infantino kandi yagiye anengwa ku bijyanye n'imicungire y'ubucuruzi bwa FIFA, cyane cyane umushinga wa FIFA Forward Enterprise waje guhagarikwa nyuma y'impaka ku miyoborere n'uburyo wagombaga gushyirwa mu bikorwa.


Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027 i Rabat muri Maroc, mu nama ya 77 ya FIFA. Aya matora azaba ari ingenzi cyane mu kumenya niba Infantino azakomeza kuyobora ruhago y'isi cyangwa niba Philippe Diallo azabasha kuzana impinduka muri uyu muryango.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM