Zelensky yagaragaje impungenge ku mikorere ya internet ya gisirikare Amerika yahaye Ukraine

Zelensky yagaragaje impungenge ku mikorere ya internet ya gisirikare Amerika yahaye Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igihugu cye kigihura n’imbogamizi mu gukoresha umuyoboro wa internet wa Starshield, ufite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare byo guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Zelensky avuga ko umuvuduko muke w’uyu muyoboro uri kugira ingaruka ku bushobozi bw’ingabo za Ukraine bwo kurinda ikirere cyayo, cyane cyane mu guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote na misile z’u Burusiya.

Mu butumwa yatanze, yasabye ko ibibazo biri muri iyi serivisi bikemurwa vuba, ashimangira ko umutekano w’abaturage n’ibikorwa remezo by’ingufu bizaba ingenzi cyane mu gihe cy’ubukonje.

Yagize ati “Turizera ko izi mbogamizi zizakurwaho. Kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine mbere y’uko ubukonje bukabije bugera biterwa n’iki kibazo mu buryo butaziguye.”

Ikibazo kivugwa ni icy’umuyoboro wa Starshield, serivisi ya internet yagenewe ibikorwa bya gisirikare, ikorwa na kompanyi ya SpaceX ya Elon Musk, ikaba yarahawe Ukraine ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Zelensky yatangaje ko yasabye inzego bireba za Ukraine kongera ubufatanye na Washington ndetse na kompanyi ya Elon Musk kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yashimangiye ko gukemura izi nzitizi ari ingenzi, agira ati “Ni ingenzi kuba ku ruhande rwiza rw’amateka.”

BBC yatangaje ko yasabye White House na Starlink ibisobanuro kuri iki kibazo, ariko nta gisubizo yari yabona mu gihe yatangazaga iyi nkuru.

Starshield ifite uruhe ruhare mu ntambara ya Ukraine?

Ukraine ikoresha Starlink, umuyoboro usanzwe wa internet wo mu kirere, mu gufasha itumanaho ry’ingabo zayo ku rugamba. Ku rundi ruhande, Starshield yo yagenewe ibikorwa bya gisirikare birimo gukurikirana no gufasha mu guhangana n’ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote.

Ibibazo by’imikorere ya Starshield byatangiye kugaragara mu Ukwakira 2026, bituma habaho kutumvikana hagati ya Elon Musk na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku wagize uruhare mu kugabanya umuvuduko w’uyu muyoboro.

Musk yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ari yo yagize uruhare muri icyo cyemezo, asobanura ko Starshield igenzurwa na Leta ya Amerika.

Gusa Trump yahakanye ko yaba yaragize uruhare mu guhagarika cyangwa kugabanya imikorere yayo. Ahubwo yavuze ko yasabye Musk gusubizaho serivisi kugira ngo ikomeze gufasha Ukraine.

Nyuma y’icyumweru kimwe, byatangajwe ko umuyoboro wongeye gukora neza, ariko ubuyobozi bwa Ukraine bukomeza kugaragaza ko hari ibibazo bitarakemuka burundu.

Izi mbogamizi z’ikoranabuhanga zije zikurikira umwuka utari mwiza mu mubano wa dipolomasi hagati ya Zelensky na Trump, by’umwihariko ku bijyanye n’ibitero Ukraine yagabye ku bikorwa remezo by’u Burusiya bitunganya n’ibicuruza ibikomoka kuri peteroli.

Ibi bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye ikoranabuhanga ry’itumanaho ryo mu kirere rifite mu ntambara ya Ukraine, aho ridafasha gusa mu guhanahana amakuru, ahubwo rinakoreshwa mu bikorwa bigena ubushobozi bw’ingabo ku rugamba.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM