Hazaterana indi nama yiga ku uzasimbura Museveni, nyuma yo kutumvikana kuri Gen Muhoozi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, agiye kongera guhuza abayobozi bakuru b’ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi, mu nama iziga ku uzamusimbura, nyuma y’uko abayobozi baryo bagaragaje kutavuga rumwe ku kuba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari we wazamusimbura mu 2031.

Iyi nama izahuza abagize Komite Nyobozi Nkuru ya NRM, izwi nka Central Executive Committee (CEC), nyuma y’iyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Amakuru yatangajwe na ChimpReports ku wa 12 Ugushyingo 2026 agaragaza ko nubwo ibiganiro byagenze neza, abayobozi b’iri shyaka bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku hazaza ha Muhoozi, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).

Iyi nama yabaye mu buryo bwihariye, aho umutekano wari wakajijwe ndetse bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga bwa NRM bakangirwa kuyitabira, nubwo bari bageze ahabereye ibiganiro.

Amakuru avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko ibiganirirwa mu nama byongera kujya hanze, nyuma y’uko ibyaganiriweho mu nama yo ku wa 27 Ukwakira 2026, birimo inyandiko ya Museveni ku uzamusimbura, byari byamenyekanye.

Hari abashaka ko Museveni akomeza kuyobora

Visi Perezida wa NRM mu Burasirazuba bwa Uganda, David Calvin Echodu, ari mu bayobozi bagaragaje ko Muhoozi atari akwiye gusimbura se mu 2031.

Echodu yasabye Museveni gusezerera Muhoozi mu gisirikare, akamushyira mu mwanya w’ubuyobozi bwa gisivili, kugira ngo abone umwanya wo kwegera abaturage no kunguka ubunararibonye mu miyoborere mbere yo kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Yagaragaje ko Museveni akwiye kongera kwiyamamaza mu 2031, kuko Muhoozi agikeneye igihe cyo kwitegura inshingano za politiki.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na bamwe mu bayobozi barimo Hassan Basajjabalaba, Visi Perezida wa NRM mu Burengerazuba bwa Uganda.

Basajjabalaba ashyigikiye Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, bivugwa ko na we afite abamubona nk’uwashobora kuyobora igihugu.

Abashyigikiye Saleh bavuga ko afite ubunararibonye mu miyoborere, mu gukorana n’abaturage no mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.

Icyakora, nta makuru agaragaza ko Salim Saleh ubwe yigeze atangaza ko yifuza kuba Perezida wa Uganda.

Basajjabalaba aherutse gushimangira ko abayobozi ba NRM ari bo bazagena uzasimbura Museveni.

Yagize ati “Ni twe tuzafata icyemezo ku uzasimbura Perezida Museveni.”

Yongeyeho ati “Sinshaka kuvuga byinshi cyangwa gushyira hanze amabanga, kuko ibiganiro bigikomeje.”

Benshi mu bayobozi ba NRM bashyigikiye Muhoozi

Nubwo hari abagaragaje impungenge ku kuba Muhoozi yasimbura se, amakuru ya ChimpReports avuga ko benshi mu bafashe ijambo mu nama yo ku wa Kabiri bashyigikiye ko ari we uzaba Perezida wa Uganda mu 2031.

Muri abo harimo Umunyamabanga wa Leta, Haruna Kasolo Kyeyune, na Salim Uhuru Nsubuga, uyobora NRM mu Mujyi wa Kampala.

Aba bayobozi bagaragaje ko Muhoozi afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, bashingiye ku ruhare bamushimira mu kurwanya ruswa n’ibyaha, kuvugurura igisirikare no gukomeza inzego z’umutekano.

Banagarutse ku bikorwa by’umuryango Patriotic League of Uganda (PLU), uyobowe na Muhoozi, birimo ubukangurambaga bwo gusukura imijyi n’ibindi bikorwa bihuza abayoboke n’abaturage.

Abashyigikiye Muhoozi bavuga ko Uganda ikeneye umuyobozi ushobora gutuma ihererekanyabubasha rikorwa mu mahoro, akanabungabunga umutekano n’umudendezo w’igihugu nyuma ya Museveni.

Perezida Museveni na we yagiye agaragaza ko ashyigikiye ubushobozi bw’umuhungu we, amugaragaza nk’umuntu ukunda igihugu, ushyigikiye ubumwe bwa Afurika kandi ushishikajwe no kurwanya ruswa.

Mu nyandiko yateguye ku bijyanye n’uzamusimbura, Museveni yasabye abayobozi ba NRM gusuzuma niba Muhoozi afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, hashingiwe ku mahame n’indangagaciro by’iri shyaka.

Yagize ati “Nk’umubyeyi wa Muhoozi, umuntu warwanye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse nkanamushishikariza kwinjira mu gisirikare, nzi ko yujuje byinshi mu bisabwa.”

Museveni agiye kongera guhuza abayobozi ba NRM

Mu gusoza inama yo ku wa Kabiri, Museveni yategetse ko hategurwa indi nama ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM, kugira ngo ibiganiro ku uzamusimbura bikomeze.

Nta tariki y’iyo nama iratangazwa.

Ibiganiro biri kubera muri NRM bigaragaza ko ikibazo cy’uzasimbura Museveni kitakiri gusa mu rwego rw’ibitekerezo by’abashyigikiye Muhoozi, ahubwo cyamaze kugera ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.

Museveni, ufite imyaka 82, amaze imyaka 40 ayobora Uganda, kuva yafata ubutegetsi mu 1986.

Nubwo hagaragara impaka ku uzamusimbura, nta cyemezo cya nyuma NRM irafata ku muntu uzayihagararira mu matora yo mu 2031.

Amakuru yatangajwe na AFP, ashingiye ku bantu batanu bo muri NRM, avuga ko mu nama yo ku wa Kabiri haburijwemo itora ryari rigamije gushyigikira Muhoozi nk’uzasimbura se, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bamugaragarije ko batamushyigikiye.Iyi nama izahuza abagize Komite Nyobozi Nkuru ya NRM, izwi nka Central Executive Committee (CEC), nyuma y’iyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Amakuru yatangajwe na ChimpReports ku wa 12 Ugushyingo 2026 agaragaza ko nubwo ibiganiro byagenze neza, abayobozi b’iri shyaka bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku hazaza ha Muhoozi, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF).

Iyi nama yabaye mu buryo bwihariye, aho umutekano wari wakajijwe ndetse bamwe mu bakozi b’Ubunyamabanga bwa NRM bakangirwa kuyitabira, nubwo bari bageze ahabereye ibiganiro.

Amakuru avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko ibiganirirwa mu nama byongera kujya hanze, nyuma y’uko ibyaganiriweho mu nama yo ku wa 27 Ukwakira 2026, birimo inyandiko ya Museveni ku uzamusimbura, byari byamenyekanye.

Hari abashaka ko Museveni akomeza kuyobora

Visi Perezida wa NRM mu Burasirazuba bwa Uganda, David Calvin Echodu, ari mu bayobozi bagaragaje ko Muhoozi atari akwiye gusimbura se mu 2031.

Echodu yasabye Museveni gusezerera Muhoozi mu gisirikare, akamushyira mu mwanya w’ubuyobozi bwa gisivili, kugira ngo abone umwanya wo kwegera abaturage no kunguka ubunararibonye mu miyoborere mbere yo kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Yagaragaje ko Museveni akwiye kongera kwiyamamaza mu 2031, kuko Muhoozi agikeneye igihe cyo kwitegura inshingano za politiki.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na bamwe mu bayobozi barimo Hassan Basajjabalaba, Visi Perezida wa NRM mu Burengerazuba bwa Uganda.

Basajjabalaba ashyigikiye Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, bivugwa ko na we afite abamubona nk’uwashobora kuyobora igihugu.

Abashyigikiye Saleh bavuga ko afite ubunararibonye mu miyoborere, mu gukorana n’abaturage no mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.

Icyakora, nta makuru agaragaza ko Salim Saleh ubwe yigeze atangaza ko yifuza kuba Perezida wa Uganda.

Basajjabalaba aherutse gushimangira ko abayobozi ba NRM ari bo bazagena uzasimbura Museveni.

Yagize ati “Ni twe tuzafata icyemezo ku uzasimbura Perezida Museveni.”

Yongeyeho ati “Sinshaka kuvuga byinshi cyangwa gushyira hanze amabanga, kuko ibiganiro bigikomeje.”

Benshi mu bayobozi ba NRM bashyigikiye Muhoozi

Nubwo hari abagaragaje impungenge ku kuba Muhoozi yasimbura se, amakuru ya ChimpReports avuga ko benshi mu bafashe ijambo mu nama yo ku wa Kabiri bashyigikiye ko ari we uzaba Perezida wa Uganda mu 2031.

Muri abo harimo Umunyamabanga wa Leta, Haruna Kasolo Kyeyune, na Salim Uhuru Nsubuga, uyobora NRM mu Mujyi wa Kampala.

Aba bayobozi bagaragaje ko Muhoozi afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, bashingiye ku ruhare bamushimira mu kurwanya ruswa n’ibyaha, kuvugurura igisirikare no gukomeza inzego z’umutekano.

Banagarutse ku bikorwa by’umuryango Patriotic League of Uganda (PLU), uyobowe na Muhoozi, birimo ubukangurambaga bwo gusukura imijyi n’ibindi bikorwa bihuza abayoboke n’abaturage.

Abashyigikiye Muhoozi bavuga ko Uganda ikeneye umuyobozi ushobora gutuma ihererekanyabubasha rikorwa mu mahoro, akanabungabunga umutekano n’umudendezo w’igihugu nyuma ya Museveni.

Perezida Museveni na we yagiye agaragaza ko ashyigikiye ubushobozi bw’umuhungu we, amugaragaza nk’umuntu ukunda igihugu, ushyigikiye ubumwe bwa Afurika kandi ushishikajwe no kurwanya ruswa.

Mu nyandiko yateguye ku bijyanye n’uzamusimbura, Museveni yasabye abayobozi ba NRM gusuzuma niba Muhoozi afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, hashingiwe ku mahame n’indangagaciro by’iri shyaka.

Yagize ati “Nk’umubyeyi wa Muhoozi, umuntu warwanye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse nkanamushishikariza kwinjira mu gisirikare, nzi ko yujuje byinshi mu bisabwa.”

Museveni agiye kongera guhuza abayobozi ba NRM

Mu gusoza inama yo ku wa Kabiri, Museveni yategetse ko hategurwa indi nama ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM, kugira ngo ibiganiro ku uzamusimbura bikomeze.

Nta tariki y’iyo nama iratangazwa.

Ibiganiro biri kubera muri NRM bigaragaza ko ikibazo cy’uzasimbura Museveni kitakiri gusa mu rwego rw’ibitekerezo by’abashyigikiye Muhoozi, ahubwo cyamaze kugera ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.

Museveni, ufite imyaka 82, amaze imyaka 40 ayobora Uganda, kuva yafata ubutegetsi mu 1986.

Nubwo hagaragara impaka ku uzamusimbura, nta cyemezo cya nyuma NRM irafata ku muntu uzayihagararira mu matora yo mu 2031.

Amakuru yatangajwe na AFP, ashingiye ku bantu batanu bo muri NRM, avuga ko mu nama yo ku wa Kabiri haburijwemo itora ryari rigamije gushyigikira Muhoozi nk’uzasimbura se, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bamugaragarije ko batamushyigikiye.

                                          Gen Muhoozi ahabwa amahirwe yo kuzasimbura se ku butegetsi

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM