COLE PALMER YANDITSE AMATEKA MASHYA MURI PREMIER LEAGUE ASHYIRWA MURI GUINNESS WORLD RECORDS

COLE PALMER YANDITSE AMATEKA MASHYA MURI PREMIER LEAGUE ASHYIRWA MURI GUINNESS WORLD RECORDS

Rutahizamu wa Chelsea FC n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Cole Palmer, yashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records nyuma yo guca agahigo ko gutsinda ibitego bitatu bitandukanye mu buryo bwihariye igitego kimwe akoresheje ukuguru kw'iburyo, ikindi akoresheje ukuguru kw'ibumoso, n'ikindi akoresheje umutwe. mu gihe gito kurusha abandi mu mateka ya Premier League.

Uyu mukinnyi w'imyaka 24 yahawe icyemezo cyemeza ko ari we ufite agahigo ko gutsinda Perfect Hat-trick yihuta kurusha abandi kuva umukino utangiye muri Premier League.Palmer yaciye aka gahigo ku wa 15 Mata 2024, ubwo Chelsea yakinaga na Everton kuri Stamford Bridge, mu mukino warangiye itsinze ibitego 6-0.


Muri uwo mukino, Palmer yatsinze ibitego bitatu mu minota 29 ya mbere, abikesha gukoresha neza ibice bitandukanye by'umubiri: igitego kimwe akoresheje ukuguru kw'iburyo, ikindi akoresheje ukuguru kw'ibumoso, n'ikindi akoresheje umutwe Ibyo ni byo byitwa Perfect Hat-trick mu mupira w'amaguru. Icyo gihe Palmer yanarengeje agahigo kari kamaze imyaka hafi 30 gafitwe na Tommy Johnson, wagatsinze mu minota 38 mu 1995 akinira Aston Villa.


Guinness World Records yatangaje ko Palmer yahawe icyemezo cy'ako gahigo ubwo umucamanza wayo Will Munford yasuraga ikigo Chelsea ikoreramo imyitozo cya Cobham, mu rwego rwo kumushyikiriza icyemezo no kumushyira mu bazagaragara mu gitabo cya Guinness World Records Football Edition 2027.


Abandi bakinnyi ba Chelsea bahawe ibihembo

Cole Palmer ntiyari wenyine, kuko abandi bakinnyi batatu ba Chelsea na bo bashyizwe muri Guinness World Records. Estêvão Willian: Yamenyekanye nk'umukinnyi muto kurusha abandi wegukanye igihembo cya Bola de Ouro muri Brazil, afite imyaka 17 n'iminsi 229.


Hannah Hampton: Yabaye umunyezamu muto kurusha abandi wageze ku mikino 100 muri Women’s Super League, afite imyaka 23 n'iminsi 353.

Manaka Matsukubo: Yabaye umukinnyi muto kurusha abandi watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe muri National Women's Soccer League (NWSL), afite imyaka 21 n'iminsi 81. Aba bakinnyi uko ari bane bahawe ibyemezo na Guinness World Records, ndetse bazagaragara mu gitabo cya Football Edition 2027.


Agahigo ka Cole Palmer ni ikindi kimenyetso cy'ibikorwa byihariye amaze kugeraho kuva yagera muri Chelsea, aho akomeje kwandika amateka mu mupira w'amaguru w'u Bwongereza.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM