Minisitiri Nsengimana yasuye iri shuri ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ahagana saa tanu z’amanywa inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu, igatwika ibikoresho byabo byose.
Uretse icumbi ry’abanyeshuri, iyi nkongi yanafashe igice cy’inyubako bariragamo, ariko bimwe mu bikoresho byari birimo bibasha kuvanwamo.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara, ibasha kuzimya umuriro utarakwira mu bindi bice by’iri shuri.
Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Nsengimana yihanganishije abanyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi baharerera, abizeza ko Leta iri kumwe na bo muri ibi bihe.
Yagiranye kandi ibiganiro n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, bagaruka ku ngamba zikenewe kugira ngo ibikorwa byaryo, by’umwihariko amasomo, bikomeze nta nkomyi.
Yashimangiye ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imyigire n’imibereho y’abanyeshuri bidahungabana, Leta igafatanya n’ubuyobozi bw’ishuri mu gushaka ibikoresho by’ibanze byafasha abanyeshuri gukomeza amasomo.
Mbere yaho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yari yatangarije IGIHE ko ubuyobozi bw’Akarere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze, bityo amasomo akomeze uko bisanzwe.
Yavuze kandi ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Mu ruzinduko rwe mu Karere ka Ngoma, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yanagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri aka Karere, bagamije kurebera hamwe ingamba zo kurushaho kunoza imyigire n’imyigishirize.
Inkongi yibasiye iri shuri ahagana saa tanu z'amanywa ku wa 11 Ugushyingo 2026
Minisitiri Nsengimana yihanganishije abanyeshuri babuze ibikoresho byabo, abizeza ko Leta iri bufatanye n'Ikigo mu kubashakira ibikoresho by'ibanze
Inkongi yibasiye iri shuri yangije byinshi
Minisitiri Nsengimana yabonanye n'ubuyobozi bw'ikigo barebera hamwe ibikenewe kugira ngo amasomo adahagarara
Leave a Comment