Karongi: Abagabo babiri barakekwaho gutema inka y’uwo bafitanye isano

Karongi: Abagabo babiri barakekwaho gutema inka y’uwo bafitanye isano

Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi, bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage witwa Bimenyimana Bernard bafitanye isano, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane ashingiye ku mutungo bari basanzwe bafitanye.

Abakekwa ni murumuna wa Bimenyimana Bernard n’umugabo wa mushiki we. Bimenyimana atuye mu Mudugudu wa Ruhindiro, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo 2026, ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, Bimenyimana yumvise inka yabira, agiye kureba asanga bayitemye umutsi wo ku kuguru kw’inyuma.

Abakekwaho kuyitema bahise biruka ubwo bumvaga nyirayo aje kureba ibyabaye.

Umuhungu wa Bimenyimana, Ndayishimiye Deo, yabwiye IGIHE ko umuganga w’amatungo wabasuye yabamenyesheje ko iyo nka idashobora gukira.

Yasobanuye ko umuryango wagiriwe inama yo gutegereza iyo nka igapfa, kuko batashoboraga kuyibaga bitewe n’uko hari hashize iminsi mike ikingiwe.

Ndayishimiye yavuze ko bakeka ko icyo gikorwa gifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku isambu se yari yaraguze na mushiki we.

Ati "Abafashwe ni murumuna wa pn'umugabo wa masenge. Impamvu ari bo twaketse ni uko bafitanye na papa amakimbirane ashingiye ku isambu papa yaguze na mushiki we bagashaka kuyimuhuguza ngo bayigurishe undi. Papa amaze kubatsinda mu nkiko bavugiye mu kabari ko bazamwica"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yemeje ko abagabo babiri bakekwaho icyo gikorwa bafashwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Twumba.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira no kwihimura, ahubwo bakajya biyambaza inzego zibishinzwe mu gihe bafitanye amakimbirane.

Ati "Turasaba abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha, aho kwihimura muri buriya buryo".

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM