1. Fata
abandi uko wifuza ko bagufata
Kimwe mu
bintu by'ingenzi bituma umuntu akundwa kandi akubahwa ni uburyo afata abandi.
Mbere yo kugira icyo ukorera undi, jya ubanza wibaze uti: Ese ibi ngiye gukora
cyangwa kuvuga, biramutse ari njye bikorewe nabifata nte?
Niba
udashimishwa no gutukwa, nawe irinde gutuka abandi. Niba udakunda gusuzugurwa,
ujye wubaha abo muhuye na bo. Ntukagire undi ibyo nawe utakwifuza kugirirwa.
Iyo ufata
abantu neza, uba wubaka umubano mwiza na bo, kandi ibyo bituma bakwishimira
ndetse bakakubaha.
2. Jya uba
umuntu ugirira abandi akamaro
Ntabwo ari
ngombwa kuba umukire cyangwa kugira ubushobozi budasanzwe kugira ngo ubashe
gufasha abandi. Rimwe na rimwe, ubufasha bukomeye umuntu ashobora guha mugenzi
we ni ukumwitaho, kumutega amatwi no kumuba hafi mu gihe amukeneye.
Hari igihe
umuntu aba adakeneye amafaranga yawe, ahubwo aba akeneye umuntu umutega amatwi
cyangwa umuha inama imufasha kubona igisubizo cy'ikibazo afite.
Nugira
umuntu ugusaba inama, ujye umuha umwanya kandi umutege amatwi witonze. Gerageza
kwishyira mu mwanya we aho guhita utekereza ku nyungu zawe gusa.
Abantu
ntibibagirwa uwababaye hafi igihe bari bamukeneye. Uko uzarushaho kubera abandi
umuntu w'ingirakamaro, ni ko bazarushaho kukwizera no kukwishimira.

3. Ongera
ubusabane n'abantu
Muri iki
gihe ikoranabuhanga ryatumye abantu benshi bashobora kuvugana bari kure, ariko
rimwe na rimwe rigabanya ubusabane hagati y'abari kumwe.
Ushobora
gusura inshuti ariko ugasanga umwanya munini uwumara kuri telefoni. Ushobora
kugenda mu modoka wicaranye n'umuntu ariko ntugerageze no kumusuhuza. Ibi byose
bishobora gutuma utakaza amahirwe yo kugirana ubucuti n'abandi.
Jya witoza
kuganiriza abantu, kubasuhuza no kubaha umwanya igihe muri kumwe. Aho ugeze
hose, gerageza kubaka umubano mwiza n'abantu baho.
No ku mbuga
nkoranyambaga ushobora kuhakura inshuti nziza, ariko ujye witondera amagambo
ukoresha n'uburyo uganiriza abandi.

4. Itoze
gutega amatwi abandi
Abantu
benshi bakunda umuntu ubatega amatwi, cyane cyane iyo bafite ibibazo cyangwa
hari ikintu kibaremereye ku mutima.
Iyo umuntu
akugannye ashaka kukubwira ibimuri ku mutima, ntukihutire kumuca mu ijambo
cyangwa kumwereka ko nta mwanya ufite. Mutege amatwi witonze, ugerageze kumva
neza icyo ashaka kukubwira.
Ntugahite umucira urubanza cyangwa ngo umwereke ko ibibazo afite ari ibintu byoroshye. Hari igihe kumva umuntu gusa bimufasha kuruhuka no kumva ko atari wenyine.

5. Jya
ushima kandi ushimire abandi
Ntugapfobye
imbaraga z'ijambo ryiza. Hari igihe amagambo make yo gushimira umuntu ashobora
kumunezeza kurusha uko ubitekereza.
Ntugategereze ko umuntu akora ikintu gikomeye kugira ngo umushimire. Jya witoza kubona ibyiza abandi bakora no kubibabwira.
Gushimira abandi bituma bumva ko ubaha agaciro kandi bikabafasha kurushaho kukwisanzuraho.

6. Kunda
abandi niba nawe ushaka gukundwa
Ntushobora
guhora utegereje ko abantu bagukunda kandi wowe utabereka urukundo. Gukunda
abandi ni imwe mu ntambwe z'ingenzi zo kubaka umubano mwiza.
Urukundo si
amagambo gusa, ahubwo rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi: kwita ku bandi,
kububaha, kubitaho no kubereka ko bafite agaciro mu buzima bwawe.
Iyo wereka
abandi urukundo n'ubugwaneza, uba utanze umusingi mwiza wo kubaka umubano mwiza
na bo.
7. Jya
ugaragaza uruhande rwawe rwiza
Nta muntu
udahura n'ibibazo cyangwa ngo agire iminsi mibi. Hari igihe ushobora kurakara,
kubabara cyangwa kugira ibitagenda neza mu buzima bwawe. Icyakora, si byiza ko
buri wese uhuye na we agomba guhura n'ingaruka z'ibyakubayeho.
Urugero,
niba umukoresha wawe yakubabaje ku kazi, si ngombwa ko ugera mu rugo ugatangira
kurakarira abo mubana. Niba ufite ikibazo n'umuntu umwe, irinde kukigaragariza
abantu batakigizemo uruhare. Ibi ntibivuze guhisha amarangamutima yawe, ahubwo
ni ukwitoza kugenzura uko witwara no kutarekurira uburakari bwawe ku bantu
batabugizemo uruhare.
8. Ba uwo
uri we, wirinde kwigira undi muntu
Kimwe mu
bintu bishobora gutuma abantu batakwizera ni ukutagaragaza uwo uri we koko.
Hari abantu
bahindura imyitwarire, imvugo n'uko babona ibintu bitewe n'abo bari kumwe,
bagamije gushimisha buri wese. Nyamara, kwigira umuntu utari we kugira ngo
abandi bakwemere bishobora gutuma utakaza umwimerere wawe.
Ba uwo uri
we. Ntukihindure kugira ngo ube uwo umuntu runaka ashaka. Iga kwakira abandi
uko bari kandi ubahe agaciro, nubwo mutabona ibintu kimwe.
Abantu bazarushaho kukwizera iyo bamenye ko ibyo uvuga n'ibyo ukora bihuye n'uwo uri we.
9. Banza
wikunde kandi wiyubahe
Biragoye
guha abandi urukundo, icyubahiro n'agaciro kandi wowe ubwawe utabyiyumvamo.
Kwikunda si
ukwishyira hejuru y'abandi cyangwa kwibona nk'aho nta makosa ugira. Ni ukwemera
agaciro kawe, kwiyubaha no kumenya ko nawe ukwiriye gufatwa neza.
Jya ufata
umwanya wo kwisuzuma. Reba ibyiza bikuranga kugira ngo ubikomeze, unamenye
intege nke zawe kugira ngo ugerageze kuzinoza.
Niba hari
amakosa ukora, ntukayahishe cyangwa ngo uhore uyiregura. Yemere kandi ukore uko
ushoboye uyakosore.

Gukundwa ni
ikintu cyiza, haba mu muryango, mu kazi, ku ishuri, mu nshuti cyangwa mu bandi
bantu muhurira mu buzima bwa buri munsi. Ariko ntibivuze ko ugomba guhatira
buri wese kugukunda cyangwa guhindura uwo uri we kugira ngo ushimishe abantu
bose.
Icy'ingenzi
ni ukugira imyitwarire myiza, kubaha abandi, kubitaho, kubatega amatwi,
kubafasha no kubereka urukundo. Ikindi kandi, ujye urangiza neza inshingano
zawe za buri munsi kandi wubahirize ibyo ushinzwe.
Ntushobora
kugenzura uko buri muntu akubona, ariko ushobora kugenzura uko umufata. Tangira
uhindure imyitwarire yawe, wereke abandi agaciro bafite, kandi uzubake ubucuti
buturutse ku kuri no ku rukundo.
Leave a Comment