Hari igihe ababyeyi, bitewe n'urukundo bakunda abana babo, babakemurira ibibazo byose bahura na byo, babakorera ibyo bashobora kwikorera cyangwa bakabafatira ibyemezo. Nyamara, nubwo baba babikora bagamije kubarinda amakosa, bishobora kubabuza kumenya ubushobozi bafite.
Abana bakwiye guhabwa amahirwe yo kwiga gukora ibintu bimwe na bimwe bonyine, bagahabwa ubuyobozi n'ubufasha aho bikenewe, aho guhora babategurira ibisubizo bya buri kibazo. Ibi bibafasha gukura bafite ubushobozi bwo kwigenga no kwigirira icyizere.
Kimwe mu bintu ababyeyi bakwiye kwitaho ni ukwigisha abana gukemura amakimbirane bagirana na bagenzi babo. Iyo abana batumvikanye ku kintu runaka, si ngombwa ko umubyeyi ahita abaha igisubizo cyangwa ngo afate icyemezo mu mwanya wabo. Ahubwo ashobora kubayobora akabafasha gutekereza ku buryo bakemura ikibazo.
Urugero, abana bashobora kuba barwanira igikinisho kimwe. Aho guhita ukibaka ngo bahagarike amakimbirane, umubyeyi ashobora kubabaza impamvu batumvikana, akabashishikariza gushaka uburyo bagisangira cyangwa bagikoresha basimburana. Niba gukibika ari cyo gisubizo cyiza muri icyo gihe, ashobora kubibasobanurira, hanyuma agasaba umwe muri bo kugishyira ahabugenewe.
Ibi bituma umwana amenya ko ibibazo bidakemurwa buri gihe no gutegereza ko umuntu mukuru aza kubimukemurira, ahubwo ko na we ashobora gutekereza ku gisubizo kiboneye.
Ikindi ababyeyi bakwiye kwirinda ni uguhora bakorera abana ibintu byose, n'iyo baba bashoboye kubyikorera. Umwana ukiri muto ashobora guhabwa inshingano zoroshye zijyanye n'imyaka ye, nko gushyira ibikinisho bye hamwe amaze gukina, kwishyiriraho inkweto cyangwa guhitamo imyenda yo kwambara mu mahitamo umubyeyi yamuhaye.
Nubwo hari igihe ibyo umwana akoze bitaba bitunganye neza, ni byiza kumushimira umuhate we no kumutera inkunga yo gukomeza kugerageza. Guhora umukosora cyangwa kumukorera ibyo yakoze bishobora gutuma yumva ko adashoboye.
Nanone, ni ingenzi guha umwana umwanya wo guhitamo hagati y'ibintu bibiri cyangwa byinshi bijyanye n'ubuzima bwe bwa buri munsi. Urugero, umubyeyi ashobora kumubaza niba ashaka kwambara umwenda w'ubururu cyangwa uw'icyatsi, cyangwa niba ashaka kubanza gukina hanyuma agasoma igitabo. Ibi bimufasha kumva ko ibitekerezo bye byitabwaho kandi ko ashobora kugira uruhare mu byemezo bimureba.
Ibi byose ni imyitozo ikwiye gutangira umwana akiri muto, cyane cyane hagati y'amezi 18 n'imyaka 5, igihe aba atangiye kwigaragaza, gushaka gukora ibintu ku giti cye no kwerekana ubushake bwo gufata ibyemezo.
Icyakora, kumuha umwanya wo kwigenga ntibivuze ko umubyeyi amureka agakora ikintu cyose uko yishakiye. Ahubwo bisaba kumuyobora, kumwereka ibikwiye n'ibidakwiriye, no kumurinda ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Umubyeyi aba agomba kumuba hafi, ariko akirinda kumwambura amahirwe yo kwiga no kugira icyo yikorera.
Gukuza umwana wiyizeye kandi ushobora kwigenga ntibikorwa mu munsi umwe, ahubwo ni urugendo rutangirira mu bwana binyuze mu bikorwa bya buri munsi. Iyo umubyeyi aha umwana umwanya wo kugerageza, guhitamo, gukemura ibibazo no kugira inshingano zijyanye n'imyaka ye, aba amufasha kumenya ubushobozi afite.
Ni yo mpamvu ababyeyi bakwiye kumva ko inshingano zabo atari ugukemurira abana ibibazo byose, ahubwo ari ukubategura kugira ngo bazabashe kubyikemurira uko bagenda bakura. Umwana uhawe amahirwe yo kwiga kwigenga akiri muto aba afite urufatiro rwiza rwo gukura yiyizeye, ashobora gufata ibyemezo no guhangana n'ibibazo ahura na byo mu buzima.

Leave a Comment