Nico Paz yashyizeho ibisabwa kugira ngo agaruke muri Real Madrid

Nico Paz yashyizeho ibisabwa kugira ngo agaruke muri Real Madrid

Umunya-Argentine Nico Paz arifuza kongera gukinira Real Madrid mu mpeshyi ya 2027, ariko akaba ashaka kubanza kwizezwa ko azahabwa umwanya uhagije mu bakinnyi babanzamo muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ntashaka kugaruka muri Real Madrid i Santiago Bernabéu ngo azabe umukinnyi uzajya winjira mu kibuga asimbuye abandi. Yifuza kuba umwe mu bakinnyi umutoza azajya agenderaho mu mikino itandukanye.


Nico Paz yahisemo kuguma muri Como mu mpeshyi ya 2026, nubwo Real Madrid yari ifite ubushake bwo kumugarura. Impamvu nyamukuru yari uko yumvaga ko kuguma mu Butaliyani byamufasha kubona iminota myinshi yo gukina no gukomeza kwiyubaka nk'umukinnyi ukiri muto. Real Madrid ariko ntiyigeze imureka burundu, kuko amakipe yombi yagiranye amasezerano mashya arimo ingingo iha Real Madrid uburenganzira bwo kongera kumugura mu mpeshyi ya 2027, ku mafaranga agera kuri miliyoni 80 z'amayero. Gusa kugaruka muri Real Madrid bishobora kutamworohera kubona umwanya uhoraho, bitewe n'abakinnyi basanzwe bahabarizwa barimo Jude Bellingham na Arda Güler, na bo bahatanira imyanya yo hagati mu kibuga.


Amakuru yatangajwe na Fabrizio Romano avuga ko Nico Paz azarangiza umwaka w'imikino wa 2026/2027 muri Como, mbere y'uko hazafatwa icyemezo ku hazaza he mu mpeshyi itaha. Bityo, ikibazo gikomeye kuri Real Madrid ni ukumenya niba izashobora guha uyu mukinnyi icyizere n'umwanya aharanira, mu gihe na we yifuza kugaruka muri iyi kipe yamufashije 

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM