SCALONI YIFUZA KO MESSI AZAGARUKA MU IKIPE Y’IGIHUGU YA ARGENTINA NK’UMUTOZA

SCALONI YIFUZA KO MESSI AZAGARUKA MU IKIPE Y’IGIHUGU YA  ARGENTINA NK’UMUTOZA

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Scaloni, yatangaje ko yakwishimira kongera gukorana na Lionel Messi, ariko noneho akamufasha mu kazi ko gutoza nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru.

Scaloni yavuze ko imiryango ifunguye kuri Messi kugira ngo azabashe kugaruka mu ikipe y’Igihugu ya Argentina, akazaba umwe mu bagize itsinda ry’abatoza, igihe azaba ahagaritse gukina nk’umunyamwuga. Messi w’imyaka 39, yasezeye gukinira ikipe y’igihugu mu Kwakira 2026, ariko kugeza ubu nta cyemezo aratangaza ku bijyanye n’akazi azakora nyuma yo gusoza urugendo rwe nk’umukinnyi.

Uyu munya-Argentina afite amateka akomeye mu ikipe y’igihugu, aho yayifashije kwegukana ibikombe bikomeye birimo Copa América yo muri 2021 n’iya 2024 ndetse n’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.Ku ruhande rwa Scaloni, yakomeje kugaragaza ko Messi ari umuntu ufite uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru wa Argentina, bityo ko yakomeza gufasha ikipe y’igihugu no mu gihe yaba atakiri mu kibuga.Icyakora, Messi aracyafite amasezerano na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza mu 2028. Ntabwo kandi aratangaza niba afite gahunda yo kwinjira mu mwuga w’ubutoza cyangwa niba yifuza kuzaba mu itsinda ry’abatoza ba Argentina.

Niba iki gitekerezo kizagerwaho, Messi ashobora kuzongera kugaragara mu ikipe y’igihugu, ariko noneho atari nk’umukinnyi, ahubwo ari mu nshingano zo gufasha abatoza kuyobora no guteza imbere ikipe yamuhesheje amateka akomeye.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM