Beyoncé yanditse amateka mashya muri Grammy Awards, aba uwa mbere ku Isi.

Beyoncé yanditse amateka mashya muri Grammy Awards, aba uwa mbere ku Isi.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyoncé yakoze amateka mashya mu muziki ku Isi, aba umuhanzi wa mbere ugejeje ku nshuro 100 zo guhatanira ibihembo bya Grammy Awards (Grammy nominations), nyuma yo kongera kugaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo by’umwaka wa 2027.

Ibi byabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, ubwo Ishyirahamwe ry’Abanyamuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Recording Academy) ryatangazaga abahataniye ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 69.

Beyoncé yageze kuri aka gahigo k’inshuro 100 binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Morning Dew (Donk)”, yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best R&B Solo Performance’, gihatanirwamo indirimbo z’indirimbo za R&B zakozwe n’umuhanzi ku giti cye.

Ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere mu mateka ya Grammy ugeze kuri uyu mubare, ikaba inashimangira umwanya we mu bahanzi bafite amateka akomeye muri ibi bihembo.


Beyoncé yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere ku Isi ugejeje ku nshuro 100 ahatanira ibihembo bya Grammy.

Indirimbo “Morning Dew (Donk)” yasohotse ku wa 4 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 yari isigaye ngo Album ye ya kabiri yise B’Day yuzuze imyaka 20 isohotse.

Iyi Album yasohotse muri Nzeri 2006, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Beyoncé nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kwamamara ari umwe mu bagize itsinda rya Destiny’s Child.

Iyi ndirimbo nshya yayanditse afatanyije na Pharrell Williams, The-Dream na Darius Dixon, mu gihe mu bayikoze harimo Beyoncé ubwe na Pharrell Williams.

Nyuma y’ukwezi kumwe isohotse, muri Kanama 2026, Beyoncé yashyize hanze ubundi buryo bw’iyi ndirimbo (Remix) yakoranye n’umugabo we Jay-Z.

Muri Grammy za 2027, Beyoncé azahatana n’abandi bahanzi barimo Kehlani, Victoria Monét, Jill Scott na Tems, bose bahuriye mu cyiciro cya ‘Best R&B Solo Performance’.

Ibi bivuze ko guhatanira ibi bihembo ku nshuro ya 100 itaturutse ku ndirimbo yonyine yakoze mu myaka yashize, ahubwo ari igihembo cy’uruhare amaze igihe atanga mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Pop, Country na Dance/Electronic.

Aya si yo mateka yonyine Beyoncé afite muri Grammy, kuko ari na we muhanzi ufite ibihembo byinshi kurusha abandi bose kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

Kugeza ubu afite ibihembo 35 yegukanye mu byiciro bitandukanye, akaba yarageze ku ntsinzi ya 32 mu 2023, ubwo yegukanaga ibihembo bine birimo icy'Album nziza ya Dance/Electronic Music binyuze kuri Renaissance.

Muri uwo mwaka, yarenze umubare w'ibihembo 31 wari umaze igihe ufitwe na nyakwigendera Georg Solti, wari umuyobozi w'itsinda ry'abacuranzi (Conductor).

Mu 2024, Beyoncé yabaye umuhanzi wahataniye ibi bihembo inshuro nyinshi mu mateka ya Grammy, nyuma yo kurenga Jay-Z bari bahuriye ku mubare wa 88.

Mu 2025, yongereye umubare w'ibihembo bye kugera kuri 35, ubwo yegukanaga ibihembo bitatu birimo:

- Album of the Year: Yegukanye iki gihembo binyuze kuri Album Cowboy Carter. Byari ubwa mbere mu rugendo rwe rwose yari agitsindiye.

- Best Country Album: Yegukanye iki gihembo binyuze kuri Cowboy Carter, Album yamufashije kwigaragaza mu njyana ya Country.

- Best Country Duo/Group Performance: Yegukanye iki gihembo afatanyije na Miley Cyrus, binyuze mu ndirimbo “II Most Wanted”.

Kuba yaratsindiye Album of the Year byari amateka akomeye kuko yari amaze imyaka myinshi ahatanye muri iki cyiciro ataragitsindira. Yabaye kandi umugore wa kane w’Umunyamerikakazi w’Umwirabura wegukanye iki gihembo, akurikira Natalie Cole, Lauryn Hill na Whitney Houston.

Album Cowboy Carter yasohotse muri Werurwe 2024, ni umwe mu mishinga ya muzika yagaragaje ubushake bwa Beyoncé bwo kugerageza izindi njyana zitari izo yari asanzwe amenyerewemo.

Muri uyu mushinga, yagarutse ku mateka y'umuziki wa Country, agaragaza uruhare rw'Abirabura mu iterambere ry'iyi njyana, ndetse akorana n'abandi bahanzi batandukanye

Iyi Album yatumye ahatana mu byiciro byinshi muri Grammy za 2025, birimo Album of the Year, Record of the Year na Song of the Year binyuze mu ndirimbo “Texas Hold 'Em”.

Nubwo yari amaze guhatanira Album of the Year inshuro nyinshi, gutsindira Cowboy Carter byabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe, kuko ari bwo bwa mbere yegukanye iki gihembo.

Grammy Awards ku nshuro ya 69 iteganyijwe kuba ku wa 7 Gashyantare 2027, izabera muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzikazi w'umunyamerika Beyonce n'umugabo we Jay z.

Azanyura kuri ABC, Disney+ na Hulu, akaba ari na bwo bwa mbere mu myaka myinshi ibi bihembo bizongera kunyuzwa kuri televiziyo ya ABC kuva mu 1972.

Mu bahanzi bahatanye muri uyu mwaka, RAYE ni we uza imbere n'ibihembo 11 ahatanira, akurikirwa na Rosalía uhataniye ibihembo icyenda.

Beyoncé we azaba aharanira kongera igihembo cya 36 muri Grammy, mu gihe gushyirwa mu bahataniye ibi bihembo byongeye kumushyira ku mwanya wihariye nk'umuhanzi wa mbere ugeze ku ushyizwe muri ibi bihembo ku nshuro ya 100.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM