Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Biruta Vincent nyuma y’ibiganiro yahuriyemo n’abahagarariye ibihugu bitanu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari byo Autriche, Danimarike, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi i Vienne muri Autriche.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “U Rwanda na za Guverinoma za Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi bahuriye hamwe mu biganiro bigamije kureba uburyo mu Rwanda hashobora gushyirwaho ikigo cy’ icyitegererezo cyakira abimukira bagarurwa bava mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.”
Yasobanuye ko gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ari kimwe mu bisubizo byo guhangana n’ikibazo cy’abimukira bari mu bihugu by’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abimukira bazakirwa mu Rwanda ni abahe?
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko ikigo kiri kuganirwaho kitazajya cyakira abimukira bose, ahubwo kizibanda ku bantu binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe mu bihugu bitanu birebwa n’iyi gahunda, kandi bamaze gufatirwa icyemezo cyo kubasubiza mu bihugu bakomokamo cyangwa kubavana ku butaka bwabyo.
Mu itangazo, Guverinoma yagize iti “Iki kigo kizakoreshwa gusa mu kwakira Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibi bihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi bafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa cyo kuvanwa muri icyo gihugu.”
Yakomeje igira iti “Ibi bivuze ko abo bimukira atari abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga, kandi ko nta yindi mpamvu n’imwe ibemerera gukomeza kuba muri ibyo bihugu bitanu.”
U Rwanda rwagaragaje ko aba bimukira bazahabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya, binyuze mu kwinjira mu muryango nyarwanda, cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.
Guverinoma yagize iti “Iki kigo cy’icyitegererezo kizaha andi mahirwe abantu batemerewe gukomeza gutura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Bazahabwa amahirwe yo kwinjira no kubaho mu muryango nyarwanda.”
Yongeyeho iti “Bazanagira amahitamo yo kuva mu Rwanda ku bushake, bagasubira mu bihugu bakomokamo cyangwa bakajya mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku buryo bukurikije amategeko.”
Abo bimukira bazajya bafashwa n’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gihe bazaba bahisemo gutura mu gihugu kibemereye cyangwa gusubira iwabo.
Guverinoma yashimangiye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’u Rwanda, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko arengera uburenganzira bwa muntu.
U Rwanda ni igihugu cyakira neza impunzi n’abimukira, kandi rwiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa barwo b’i Burayi kugira ngo abimukira bahabwe igisubizo kirengera umutekano wabo, cyemewe n’amategeko kandi cyubahiriza agaciro n’uburenganzira bya muntu. Muri icyo gihe kandi, tuzaba tugira uruhare mu gukosora ubusumbane buri ku rwego rw’isi mu mahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, kuko ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera abantu kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo n’Abanyafurika.
Amategeko n’uburenganzira bwa muntu bizubahirizwa
Umushinga w’iki kigo uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ay’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Mu biganiro harimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iri mu rwego rw’indorerezi, ikagira uruhare mu kureba uko ingingo z’amasezerano zashyirwa mu bikorwa hubahirijwe amategeko y’uwo muryango.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) na ryo ritanga ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki ku mikorere y’ikigo, ndetse ryiteguye gufasha mu kwita ku bimukira no kubarengera mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yaba ibisabye.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro n’impande bireba, hagamijwe kurinda ubusugire bwa gahunda zo gutanga ubuhungiro no gukomeza kurengera abantu bose bafite uburenganzira bwo guhabwa uburinzi mpuzamahanga.
UNHCR inatanga inama ku bijyanye no kureba niba imikorere y’iki kigo izubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Abimukira ba mbere bashobora kugera mu Rwanda bitarenze mu 2027
U Rwanda rwatangaje ko ibiganiro bikomeje, aho impande zombi ziteganya kugenda zitera intambwe buhoro buhoro kugeza igihe zizumvikana ku masezerano azagenga ishyirwaho ry’iki kigo.
Guverinoma yagize iti “Impande zombi zizakomeza gutera intambwe zifatanyije, mu buryo bugenda buhoro buhoro, zifata ingamba z’ubushishozi n’ubwitonzi bukenewe, ariko zifite intego zisobanutse kandi zihamye.”
Yakomeje igira iti “Bityo, ikigamijwe ni uko hazagerwa ku masezerano yo gushyiraho ikigo cyakira abimukira bagarurwa, ndetse n'uburyo abimukira ba mbere bazatangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027.”
U Rwanda rwagaragaje kandi ko ubufatanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi butazagarukira gusa ku bijyanye n’abimukira, ahubwo bushobora kwagukira no mu zindi nzego zifitiye inyungu impande zombi.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushakira abimukira ibisubizo birambye, byubahiriza amategeko kandi birengera agaciro ka muntu.

Leave a Comment